skol
fortebet

Jacob Zuma atangaje ko yeguye ku buyobozi bwa Afurika y’Epfo

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

Ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa 14 Gashyantare, 2018 Perezida Jacob Zuma atangaje ko yeguye ku buyobozi bw’igihugu cya Afurika y’Epfo yari amazeho imyaka 9, ntiyari agikenewe na Sisoyite Sivile, ishyaka ANC, amadini n’abandi banyapolitiki kugeza ku muturage.
Mu masaha ya saa tanu z’ijoro nibwo asohoye itangazo avuga ko yeguye.
Uyu munyapolitiki w’ imyaka 75 wari ku butegetsi amazeho imyaka 9 yari yabwiye Televiziyo y’igihugu ko ntacyo yakoze gituma yirukanwa ku butegetsi shishi (...)

Sponsored Ad

Ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa 14 Gashyantare, 2018 Perezida Jacob Zuma atangaje ko yeguye ku buyobozi bw’igihugu cya Afurika y’Epfo yari amazeho imyaka 9, ntiyari agikenewe na Sisoyite Sivile, ishyaka ANC, amadini n’abandi banyapolitiki kugeza ku muturage.

Mu masaha ya saa tanu z’ijoro nibwo asohoye itangazo avuga ko yeguye.

Uyu munyapolitiki w’ imyaka 75 wari ku butegetsi amazeho imyaka 9 yari yabwiye Televiziyo y’igihugu ko ntacyo yakoze gituma yirukanwa ku butegetsi shishi itabona.Yavuze ati “Ntacyo nakoze gituma nirukanwa shishi itabona. Ntabwo bisobanutse ukuntu iki kibazo cyafashe indi ntera. Ntabwo barimo kumpa ibimenyetso”

Inkubiri yo kweguza Perezida Zuma ku butegetsi imaze iminsi dore ko abadepite batoreye inshuro zirenga ebyiri ingingo yo kumweguza kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho ariko izo nshuro zose bikarangira abadepite bo mu ishyaka ANC batoye ko bakimufitiye icyizere ubwiganze bwabo mu nteko bugatuma ateguzwa.

Perezida Zuma yari yabanje gusaba ko bamuha amezi atatu cyangwa atandatu yo kumenyereza uzamusimbura. Ibi ariko hari bamwe mu basesenguzi ba politiki bavugaga ko Perezida Zuma yashakaga igihe cyo kugira ngo ashake uko azisobanura ku byaha aregwa.

Abayobozi b’ishyaka ANC ku rwego rw’igihugu bashaka ko, Cyril Ramaphosa, ahita amusimbura akaba umukuru w’igihugu.

Bwana Zuma yinangiraga kuva ku butegetsi n’ubwo yashinjwaga ruswa ku rwego rwo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa