skol
fortebet

Jean-Pierre Bemba avuga ko amatora ya perezida ateganyijwe kuba muri Kongo ari "ikinamico"

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Leta ya Kongo Jean-Pierre Bemba nyuma y’ uko agerageje kwiyamamariza kuba Perezida wa Kongo Komisiyo y’ amatora ikamwangira yavuze ko nta gahunda agifite yo kwiyamamaza mu matora ya perezida yatindijwe ateganyijwe kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku itariki ya 23 Ukuboza 2018.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere, tariki 3 Nzeli, urukiko rukuru rwa Kongo rwashimangiye umwanzuro wa Komisiyo y’ amatora, rutegeka ko Bemba wigeze kuba umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba Visi-Perezida wa Kongo atemerewe kwiyamamaza.

Rwavuze ko ari ukubera ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamuhamije icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya. Ariko mu bujurire, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamugize umwere ku byaha by’intambara.

Bwana Bemba yavuze ko aya matora ya perezida ateganyijwe azaba ari "ikinamico."

Urukiko rukuru rwangiye Jean-Pierre Bemba kwiyamamaza mu matora
Ishyaka rya Jean-Pierre Bemba rigiye kujurira
Bemba ashobora kutemererwa kwiyamamaza mu matora yo muri Kongo

Kugerageza gutuma umukandida ashaka ko ari we uzamusimbura adahura n’ihatana rikomeye mu matora.

Moïse Katumbi, undi munyapolitiki unenga Bwana Kabila ubu akaba aba mu buhungiro, mu kwezi gushize kwa munani yangiwe gusubira muri Kongo gutanga kandidatire ye mu matora.

Bwana Bemba yasubiye muri Kongo mu ntangiriro y’ukwezi gushize kwa munani, yakirwana igishyika cyinshi n’abamushyigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa