skol
fortebet

Jean Pierre Bemba yemerewe gusubira mu gihugu cye

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

Leonard She Okitundu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yavuze ko Jean Pierre Bemba wahoze ari Visi Perezida w’iki gihugu yemerewe kukigarukamo nyuma yo kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Sponsored Ad

Yagize ati “Jean Pierre Bemba yagiye ku bushake bwe, niba ashaka kugaruka, ashobora kugaruka.”

Nk’ uko AFP yabyanditse, Okitundu ntiyatangaje niba Bemba ashobora gukurikiranwa n’ubutabera bwa RDC.

Bemba wari umaze imyaka 10 afunzwe, yahanaguweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye zibumbiye mu mutwe wa MLC hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.

Abacamanza ba ICC bafashe icyemezo cyo kumuhanaguraho ibyaha nyuma y’aho urukiko rusanze mu rw’iremezo hari amakosa akomeye yakozwe mu guca urubanza, rwamuhamije ibyaha agakatirwa imyaka 18 y’igifungo.

Ubusanzwe umugore n’abana ba Bemba baba ahitwa Rhode-Saint-Genese, mu Majyepfo ya Bruxelles, ari naho yafatiwe muri Gicurasi 2008, ashyikirizwa ICC ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Bemba wabaye Visi Perezida wa RDC mu 2003 nyuma y’amasezerano y’amahoro, yari yatsinzwe na Joseph Kabila mu matora yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2006.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa