skol
fortebet

Kanye West yatangaje uwo yifuza ko yamwungiriza naba perezida wa USA

Yanditswe: Tuesday 21, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West watangiye kwiyamamariza kuyobora Amerika yavuze ko aramutse atorewe kuba perezida yahitamo ko visi perezida we yaba umuraperi mugenzi we witwa Jay-Z.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Kris Kraylin kuri radio ku cyumweru gishize,Kanye West yatangaje ko Jay-Z, Jade Simmons cyangwa Michelle Tidball baba mu bamwungirije.

Yagize ati “Dufite Michelle Tidball usanzwe ari umupasiteri muri Wyoming turi gufatanya kwiyamamaza.Yiteguye gufata undi mwanya turamutse tubonye undi dufatanya.

Yavuze ko Jay-Z ashobora kumwungiriza akaba visi perezida wa Amerika ati “Nemeranyije na Jay-Z ko yaba Visi perezida,turi gufatanya kwiyamamaza.”

Nubwo ngo adaherutse kuvugana na Jay-Z,ariko ngo yakwishimira gufatanya na Jay-Z agendeye ku izina rye Sean Carter, rijya gusa na South Carolina,Leta yahereyemo yiyamamaza.

Ntabwo Jay-Z aratangaza niba yakwemera ubusabe bwa Kanye West bwo kumubera Visi Perezida.

Mu mpera z’icyumweru gishize,nibwo Kanye West yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika mu matora ateganyijwe mukwa 11, yatangiriye ahitwa Charleston muri leta ya South Carolina.

West w’imyaka 43, ariyamamaza aciye mu ishyaka rye yise "Birthday Party".

Muri icyo gikorwa, uyu ’muraperi’ yagaragaye avuga ku byemezo bya politiki asa n’utateguye, anenga n’umujinya ibintu birimo gukuramo inda na Harriet Tubman wabishyigikiye kera.

Abantu benshi bakomeje kwibaza niba uku gushaka kwiyamamaza kwe ku munota wa nyuma, ahubwo atari umugambi wo kumenyekanisha ibikorwa bye bya muzika.

Ibyabereye Charleston ntibyemeza neza neza niba aziyamamaza koko. Gusa ubutumwa yashyize kuri Twitter kuwa gatandatu - ariko akaza kubusiba, yavuze indirimbo zigize album ye nshya, bwongereye gushidikanya.

Kwiyamamaza kwe kwabereye mu nzu mberabyombi yakira ubukwe muri uyu mujyi, byari biteganyijwe ko hemererwa abatumiwe gusa, ariko urubuga rwa internet rwo kwiyamamaza kwe ntaho rufite abantu bashoboraga kwiyandikisha cyangwa kumenyesha ko bazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa