skol
fortebet

Kenya: Raila Odinga yatangaje igishobora kumubuza kongera guhatanira kuba Perezida

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2017

Sponsored Ad

Raila Odinga, Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya wari uhanganye na Perezida Uhuru Kenyatta mu matora aherutse guteshwa agaciro yavuze ko atakwitabira amatora aramutse atijejwe ko amategeko azubahirizwa.
Raila Odinga yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kabili tariki 5 Nzeli 2017.
Yagize ati “Ntiwakora ikosa rimwe inshuro ebyiri ngo utegereze kubona ibintu bitandukanye.”
Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya ruheruka gutangaza ko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri (...)

Sponsored Ad

Raila Odinga, Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya wari uhanganye na Perezida Uhuru Kenyatta mu matora aherutse guteshwa agaciro yavuze ko atakwitabira amatora aramutse atijejwe ko amategeko azubahirizwa.

Raila Odinga yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kabili tariki 5 Nzeli 2017.

Yagize ati “Ntiwakora ikosa rimwe inshuro ebyiri ngo utegereze kubona ibintu bitandukanye.”

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya ruheruka gutangaza ko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kenya kuya 8 Kanama agatsindwa na Uhuru Kenyatta biteshejwe agaciro rutegeka ko hategurwa andi mashya mu minsi itarenze 60.

Mu matora aheruka Komisiyo y’Amatora yari yatangaje ko yatsinzwe na Uhuru Kenyatta wagize amajwi 54 % naho Raila Odinga akaza ku mwanya wa kabiri na 44 %.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko cyo gusubirishamo amatora, Raila Odinga yatangaje ko abyishimiye ariko asaba ko abagize Komisiyo y’Amatora beguzwa bakanakurikiranwa mu nkiko.

Uhuru Kenyatta we yavuze ko atemera icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ariko agomba kubyubaha kuko byatangajwe n’Urukiko rubifitiye ububasha.

Raila Odinga yavuze ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (IEBC) yakoze ikosa ryo gutangaza itariki nshya y’amatora itagishije inama impande zombi.

Reuters dukesha iyi nkuru yanditse ko uyu muyobozi wa NASA yavuze ko amatora nadashyirwa kuya 24 cyangwa iya 31 Ukwakira bashobora kutayitabira.
Yagize ati “Nta matora azaba kuya 17 Ukwakira kugeza igihe ibyo twasabye mu itangazo twasohoye bizaba byamaze kubahirizwa.”

Odinga amaze guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu inshuro eshatu muri Kenya, ndetse buri gihe agaragaza ko yibwa amajwi n’abo baba bahanganye kugira ngo bamutsinde.

Raila yatangaje ko IEBC yari yabijeje ko izagendera ku busabe bw’ishyaka riri ku butegetsi rya Jubilee na NASA ku itariki y’amatora ariko bisa n’aho yafashe icyemezo cyo kugendera ku cyifuzo cy’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kenya, Fred Matiang’I cyo kuyashyira mbere y’ibizamini biteganyijwe muri iki gihugu.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko Raila Odinga na Uhuru Kenyatta aribo bakandida bazaba bahanganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa