Kigali

Kenya:Raila Odinga yikuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 10 October 2017 Yasuwe: 3502

Raila Odinga wari uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, NASA yikuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yagombaga kuzasubirwamo kuwa 26 Ukwakira 2017.

Ibi bije nyuma y’aho Perezida Uhuru Kenyata abivugiye Mombasa ko yakiriye neza icyifuzo cya Raila Odinga cyo gukuramo kanditatire ye "Niba abo duhanganye badashaka amatora aciye mu mucyo bagomba kuva mu nzira kugirango igihugu gikomeze gutera imbere."

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira, Odinga yatangaje ko n’uwo biyamamaza hamwe, Kolonzo Musyoka batazitabira itora rya Perezida wa Kenya.

Yabwiye itangazamakuru ko yakomeje gusaba ko Abagize Komisiyo y’Amatora bahinduka ariko ngo kugeza n’ubu byaranze, avuga ko nta cyizere ko bizakorwa.

Ati “Twabonye ko nta bushake bugaragara ku ruhande rwa IEBC [Komisiyo yigenga ishinzwe amatora] bukumira uburiganya mu matora nkuko byagaragaye mbere.”

Arongera ati “Tumaze gusuzuma uruhande rwacu ku matora ateganyijwe , tumaze no kureba ku nyungu z’abaturage bose ba Kenya, akarere n’isi muri rusange, tubonye ko ibyiza ari uko Nasa yavana kandidatire muri aya matora."

Yashinje IEBC (Independent Electoral and Boundaries Commission) kuba nta mpinduka igaragaza zazatuma amatora aba mu mucyo.

Mu gitondo Odinga yari yabwiye Ikinyamakuru Citizen ko abamushyigikiye barimo kugurwa mu gihe hari abazwi cyane barimo Isaac Ruto, Paul Otuoma, Moses Akaranga, Yusuf Chanzu, Hassan Omar bamaze kuva muri NASA bakajya muri Jubilee.

NairobiNews yanditse ko Raila Odinga yatangaje ko yahisemo kuvana Candidature ye mu matora yaburaga ibyumweru bibiri gusa ngo asubirwemo ndetse na Kalonzo Musyoko wamufashaga nawe arabyemeza.

Kuwa 8 kanama 2017 muri Kenya habaye amatora ya perezida wa Repubulika, aya matora yakurikiwe n’imvururu kubera kutemera ibyavuye mu matora ku ruhande rwa Raila Odinga watsinzwe muri aya matora.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble KaKa

    Ibi bigabo byose bireba nabi

    3 months ago
  • chat_bubble KaKa

    Ibi bigabo byose bireba nabi

    3 months ago
  • chat_bubble j paul

    Abonye atazoba mû mucyo ni byiza kuvamwo kare mbega Kenyata azoca ahiganwa. Nande?afrika we!

    3 months ago

Inzindi nkuru

Uganda: Ukekwaho gushimuta Abanyarwanda yatanze ingwate ararekurwa

Umupolisi ukiri muto ukurikiranywe gushimuta Abanyarwanda muri Uganda...
16 January 2018 Yasuwe: 5886 0

Bwa mbere Perezida Museveni yasuye Kasese nyuma ya cya gitero cyishe...

Uyu mukecuru w’ imvi uri kumwe na Perezida Museveni ni Christine Muhindo,...
12 January 2018 Yasuwe: 772 0

Abagore 100 b’ Abafaransa bishyize hamwe bamagana bagenzi babo bo muri...

Umugore w’ Umufaransa ukina amafilime witwa Catherine Deneuve yavuze ko...
10 January 2018 Yasuwe: 604 0

Odinga yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko avuga ibiteye ubwoba...

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 73 y’amavuko kuya 07 Mutarama 2018 Umuyobozi...
9 January 2018 Yasuwe: 867 1

Oprah wafashwe ku ngufu ku myaka 14 ashobora kuzahangana na Perezida...

Umugore w’ umwirabura, umukinnyi w’ amafilime akana b’ umunyamakurukazi...
9 January 2018 Yasuwe: 693 2

Raila Odinga yatangaje itariki nshya azarahiriraho

Umuyobozi w’ Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, NASA,...
8 January 2018 Yasuwe: 320 0