skol
fortebet

Kenya: Umukandida ku mwanya wa perezida yafashwe ashaka kwiyahura

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo kwimwa uburenganzira bwo guhatanira kuyobora Kenya, uyu munya-Kenya yafashwe na Polisi ashaka gusimbuka ava mu igorofa rya 6 ry’inyubako y’ibiro bikuru bya komisiyo y’amatora.
Solomon Gichira ni umukandida wigenga ushaka guhatanira kuba umukuru w’igihugu cya Kenya. Nk’uko Daily Nation yabitangaje, uyu mugabo yafashwe na polisi ubwo yari amaze kumena idirishya ryo mu igorofa rya 6 ry’inyubako izwi nka Anniversary Tower ikorerwamo na Komisiyo y’amatora.
Komanda mu gipolisi cya Kenya, (...)

Komanda mu gipolisi cya Kenya, Robinson Thuku, yabwiye itangazamakuru ko Gichira agomba gushyikirizwa urukiko kuri uyu wa mbere ngo akurikiranweho ibyaha byo kugambirira kwiyahura ndetse aryozwe n’ibyo yangirije ubwo yamenaga idirishya.

Gichira ni umwe mu bakandida 8 bigenga bimwe uburenganzira bwo guhatanira kuba umukuru w’igihugu bazira kutuzuza ibisabwa na komisiyo y’amatora. Umukandida wigenga asabwa byibura sinya z’abantu 2000 batagira ishyaka bahengamiyeho kandi bakomoka mu bihugu bitarenga 24 ku isi hose.

Nubwo batujuje ibyo Komisiyo ibasaba, abakandida bigenga bo babona ko ubwo ari uburyo bwo kubaheza mu ihatana.

Uyu ni undi uhatanira kuyobora Kenya, Kelly Watima, yagize ati “Bwana Gichira yagiye asigwa urubwa na komisiyo y’amatora none dore na polisi iramufunze ngo akunde abuzwe amahirwe yo kwigaragaza. Kubera iki bamutinya?... Ese ni uko ari imbogamizi kuri bo?”

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya ateganyijwe kuwa 8 Kanama uyu mwaka aho Perezida Uhuru Kenyata azaba ahanganye bikomeye n’utavuga rumwe n’ubutegetsi, bwana Raila Odinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa