skol
fortebet

Kenya: Umwe mu ba Komiseri yeguye ahungira i New York

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Dr Roselyn Akombe, umwe mu ba Komiseri muri Komisiyo y’Amatora ya Kenya yeguye kuri uyu mwanya.
Mu rwandiko yateyeho umukono ku wa kabiri itariki ya 17 ukwakira 2017 avuga ko bimwe mu bimutumye afata iyi ngingo, ari uko amatora asubiwemo atazaba mu mucyo nk’uko byitezwe.
Ni urwandiko yanditse ari i NewYork avuga ko ari mu buhingiro atinya kugirirwa nabi.
Yagize ati “Uko Komisiyo imeze nta cyizere cy’uko izakoresha amatora meza kuwa 26 Ukwakira. Ntabwo nifuza kuba umwe mu bazakoresha (...)

Sponsored Ad

Dr Roselyn Akombe, umwe mu ba Komiseri muri Komisiyo y’Amatora ya Kenya yeguye kuri uyu mwanya.

Mu rwandiko yateyeho umukono ku wa kabiri itariki ya 17 ukwakira 2017 avuga ko bimwe mu bimutumye afata iyi ngingo, ari uko amatora asubiwemo atazaba mu mucyo nk’uko byitezwe.

Ni urwandiko yanditse ari i NewYork avuga ko ari mu buhingiro atinya kugirirwa nabi.
Yagize ati “Uko Komisiyo imeze nta cyizere cy’uko izakoresha amatora meza kuwa 26 Ukwakira. Ntabwo nifuza kuba umwe mu bazakoresha amatora ateye isoni.”

Kuwa 10 Ukwakira 2017, Raila Odinga yatangaje ko yivanye mu matora ya Perezida wa Repubulika ya Kenya agomba gusubirwamo kuwa 26 Ukwakira 2017.

Hari amakuru avuga nubwo Raila yivanye mu matora nta rupapuro yigeze yandika ngo ashyireho umukono amenyesha Komisiyo y’amatora ko atakiri mu mubare w’abiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cye Kenya abura iminsi mike ngo abe.

Uru rupapuro ruba rugomba gutangwa kuri komisiyo y’amatora rugomba kuba rufite umubyimba wa 24A, ibi Raila ntiyigeze abikurikiza ahubwo yatanganze urupapuro rwose yiboneye.

Roselyn Akombe uri i Buryo niwe weguye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa