skol
fortebet

Kenya: Urukiko rw’ ikirenga ntirwabashije kumva ubusabe bwo kongera kwimura amatora

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu gihe habura amasaha ngo abaturage ba Kenya bitabire amatora y’ umukuru w’ igihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira ku byari bitegayijwe ko urukiko rw’ ikirenga rwa Kenya rwongera kumva ubusabe bw’ abifuza ko amatora ya Perezida wa Kenya ateganyijwe gusubirwamo ejo tariki 26 Ukwakira yakongera gusubikwa.
Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga yavuze ko kumva ubu busabe bitashobotse bitewe n’ uko umubare w’ abacamanza bari bakenewe ngo ubu busabe bwumvwe batashije kuboneka. (...)

Sponsored Ad

Mu gihe habura amasaha ngo abaturage ba Kenya bitabire amatora y’ umukuru w’ igihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira ku byari bitegayijwe ko urukiko rw’ ikirenga rwa Kenya rwongera kumva ubusabe bw’ abifuza ko amatora ya Perezida wa Kenya ateganyijwe gusubirwamo ejo tariki 26 Ukwakira yakongera gusubikwa.

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga yavuze ko kumva ubu busabe bitashobotse bitewe n’ uko umubare w’ abacamanza bari bakenewe ngo ubu busabe bwumvwe batashije kuboneka.

Nk’ uko the East African yabitangaje Maraga yavuze ko mu bacamanza barindwi bari bakenewe habonetse babiri gusa.

Yagize ati “Kuko habonetse abacamanza babiri ntabwo iki kibazo cyakumvwa uyu munsi”

Ibi bibaye nyuma yahoo ku munsi w’ ejo umuyobozi w’ ishyirahamwe ry’ amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ ubutegetsi yasabye abaturage ba Kenya kutitabira aya matora ateganyijwe tariki 26 Ukwakira. Raila Odinga avuga ko ubu iki cyemezo gishingiye ku kuba komisiyo y’ amatora muri Kenya idafite ubushobozi bwo gutegura amatora ngo akorwe mu mucyo.

Tariki 10 z’ uku kwezi Raila Odinga yatangaje ko yikuye mu matora mu matora.

Tariki ya Mbere Nzeli urukiko rw’ ikirenga rwa Kenya rwatangaje ko rutesheje agaciro amajwi yavuye mu matora ya Perezida wa Kenya yabaye tariki 8 Kanama 2017.

Ku wa kabiri tariki 17 Ukwakira 207, Dr Roselyn Akombe, wari umwe mu ba Komiseri muri Komisiyo y’Amatora ya Kenya yasezeye kuri uyu mwanya.avuga ko bimwe mu bimutumye afata iki cyemezo, ari uko amatora asubiwemo atazaba mu mucyo nk’uko byitezwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa