skol
fortebet

Kenyattta yahaye imodoka umudepite wiyamamazaga ajyenda n’amaguru-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yahaye imodoka nziza John Paul Mwirigi anasoza isezerano bagiranye agitangira kiyamamariza kuba Depite. Mwirigi wiyamamaje ngo abe umudepite uhagagariye Intara ya Igembe yatsinze umukandida w’ ishyaka Jubilee riri ku butegetsi Rufus Miriti.
Mu bikorwa byo kiyamamaza uyu musore yaranzwe no kyiyamamazaga agenda n’amaguru ava ku rugu rumwe ajya ku rundi. Uyu musore yagize amajwi 18 867 mu gihe Miriti 15, 411.
Abinyujije ku rukuta rwa titter, umukuru w‘igihugu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yahaye imodoka nziza John Paul Mwirigi anasoza isezerano bagiranye agitangira kiyamamariza kuba Depite. Mwirigi wiyamamaje ngo abe umudepite uhagagariye Intara ya Igembe yatsinze umukandida w’ ishyaka Jubilee riri ku butegetsi Rufus Miriti.

Mu bikorwa byo kiyamamaza uyu musore yaranzwe no kyiyamamazaga agenda n’amaguru ava ku rugu rumwe ajya ku rundi. Uyu musore yagize amajwi 18 867 mu gihe Miriti 15, 411.

Abinyujije ku rukuta rwa titter, umukuru w‘igihugu cya Kenya yashyizeho amafoto atandukanye agaragaza ubwo yashyikirizaga imodoka, uyu munyesshuli watsindiye kuba depite, uyu munyeshuli nawe bikaba bigaragarako yishimiye guhwa imfunguzo z’ivatiri yo mu bwoko bwa Land Cruiser.

Mwirigi, ushobora kuba ari we mudepite ubayeho muri Kenya ufite imyaka mike cyane ntiyakoze ibikorwa byo kwiyamamaza bihambaye.

Uyu muore kuva yatorwa ubuzima bwatangiye guhinduka

Avuga ko yagendaga n’amaguru asura buri rugo, nyuma akaza kubona ubufasha bw’abatwara moto (boda boda riders) bamuherekezaga.

Abamushyigikiye batangiye kwishimira intsinzi nyuma yo kubona ko yari ayoboye abo bari bahanganye mu majwi y’agateganyi yari yatangajwe.

Aganira n’ikinyamakuru Nation gikorera muri Kenya yatangaje ko yatangiye kumva ashaka kujya muri politics akiga muwa 3 w’amashuri yisumbuye .

Ati “nari mfite inzozi, ubwo najyaga nsubiramo imikorere y’inteko ishinga amategeko igihe nari mu mwaka wa gatatu. Icyo gihe natangiye gusaba bagenzi banjye kunyamamaza kuko nari nkeneye amajwi yabo muri 2017.”

“nagiye njya mu myanya y’ubuyobozi mu mashuri, ndetse n’aho ntuye.”
Mwigiri avuga ko ikintu cy’ibanze azaheraho ari uguteza imbere gahunda zibyaza inyungu ibikomoka ku buhinzi, guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo no guteza imbere impano z’abantu banyuranye.

Yagize ati “ubwo nturuka mu bantu boroheje, nzi ibibazo abaturage bahura nabyo. Ikintu cy’ingenzi nzakora ni uguhindura ubuzima bw’abatrage.”

Uyu musore wavutse ari uwa gatandatu mu bana umunani avuga ko akiba mu nzu iciriritse ndetse nta butaka agira, nyamara hari amakuru avuga ko yagurishije ubutaka bwe ngo abone uko ajya kwiyamamaza.

Abaturage nabo bavuga ko batoye uyu musore nubwo ntacyo yari afite, kuko bazi neza ko asobanukiwe ibibazo byabo kandi azabavuganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa