skol
fortebet

Kim Jong-Un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden mu ijambo ryo kwizihiza isabukuru ye

Yanditswe: Tuesday 12, Jan 2021

Sponsored Ad

Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya ruguru uherutse kuzuza imyaka 37 y’amavuko afite urutonde rurerure ibyifuzo by’intwaro nshyashya kandi zikaze.

Sponsored Ad

Izo zirimo misile ziraswa kure, imitwe minini cyane y’ubumara igenda kuri misile, ibyogajuru by’ubutasi n’ubwato bw’ibisasu kirimbuzi bugendera munsi y’inyanja.

Koreya ya ruguru yatanze ubu butumwa mu gihe Amerika yitegura kurahiza perezida mushya Joe Biden.

Kim Jong-un uherutse kuzamurwa ku rwego rw’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi, ari gushaka uko ijwi rye ryumvikana no hanze y’igihugu cye.

Gusa niba ubutegetsi bushya muri Amerika bufite gahunda yo kubuza Kim imigambi y’intwaro kirimbuzi, ubu ni igihe cyo kumwumva nk’uko Laura Bicker umunyamakuru wa BBC i Seoul, Koreya y’epfo abivuga.

Ankit Panda, wanditse igitabo yise ’Kim Jong-un and the Bomb’ agira ati: "Ibyo Kim yatangaje nta gushidikanya ko bigamije kumvisha ubutegetsi bushya muri Amerika ko nibananirwa kugira icyo bakora vuba Koreya ya ruguru izongera intwaro kirimbuzi zayo mu buryo bukomeye".

Kim yabonanye na Trump inshuro eshatu ariko bananiwe kumvikana guhagarika gahunda y’intwaro kirimbuzi ya Koreya ya ruguru cyangwa ibihano by’ubukungu iki gihugu cyafatiwe na Amerika na UN.

Ubu haribazwa niba Joe Biden hari icyo we azabikoreaho, mu gihe bisanzwe bizwi ko yavuze ko adashobora kujya mu biganiro na Kim Jong-un.

Kim yavuze iki?

Mu ijambo rye ku bihumbi by’abahagarariye abandi muri kongere y’Ishyaka ry’Abakozi, Kim yavuze ko Amerika ari we "mwanzi ukomeye" w’igihugu cye - gusa yongeraho ko bitavuze ko "bataganira".

Nubwo ibiganiro bye na Trump ntacyo byagezeho, Kim yabwiye abari muri iyo kongere ko iyo ntambwe yari "ikintu gikomeye cyane cyabayeho muri politiki y’isi".

Byumvikanisha ko hari ahantu Joe Biden ashobora guhera yegerana n’icyo gihugu aramutse abyifuje, nk’uko Laura Bicker abivuga.

Ijambo Kim yavuze ku munsi wa gatandatu wa kongere y’ishyaka rye, rikubiyemo n’ibyifuzo by’intwaro kirimbuzi ashaka, ryumvikanisha ko ashaka intangiriro nshya y’ibiganiro.

Rivuze kandi ko ibyo biganiro bitaba ibyo kumusaba kureka no kwangiza intwaro asanzwe afite, ahubwo kugerageza kumubuza kubaka izindi nshya kandi zikomeye kurushaho.

Ikibazo gikomeje kwibazwa kugeza ubu ni uburyo Kim Jong-un azashobora kwishyura tekinoloji izo ntwaro zisaba mu gihe igihugu cye cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu.

Mu myaka itanu ishize Kim yijeje abaturage uburumbuke mu bukungu, ariko iyo migambi ntiyagezweho.

Afungura kongere y’iri shyaka yaciye bugufi avuga ko ibyo yemeye mu bukungu atabigezeho.

Ijambo risaba imbabazi ntiryashoboraga kuvugwa na se cyangwa sekuru, ariko uyu mutegetsi ukiri muto bimaze kumenyerwa ko asaba imbabazi ku bintu byamunaniye.

Umwaka ushize, Koreye ya ruguru yafunze imipaka mu kwirinda ko coronavirus igera muri iki gihugu.

Kugeza n’ubu, Pyongyang ivuga ko nta bwandu bw’iyi virus burahagera, nubwo hari amakuru atemezwa n’abategetsi ko iyi virus yamaze gukwirakwira mu gihugu.

Gufunga imipaka byazambije ubucuruzi bakorana n’Ubushinwa bwamanutse ku kigero cya 80%.

Mu gihe gito gishize imvura idasanzwe n’imyuzure byangije ibihingwa n’umusaruro wari witezwe muri Koreya ya ruguru.

Hari ibibazo bikomeye by’ubukungu mu gihe bari no mu bihano byashyize iki gihugu ku ruhande kuri iyi si, nk’uko Peter Ward uri gukora PhD ku bukungu bwa Koreya ya ruguru muri kaminuza ya Vienna abivuga.

Gusa ni igihugu gikomeye ku migambi y’intwaro kirimbuzi kandi ubu kigaragaza ko gishaka kongera kubiganiraho n’ubutegetsi bushya muri Amerika.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa