skol
fortebet

Kim Jong-un yasabye imbabazi ku iyicwa ry’umutegetsi wa Korea y’epfo

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un mu buryo butamenyerewe ubwe yasabye imbabazi ku iyicwa ry’umutegetsi wo muri Koreya y’epfo nk’uko ubutegetsi bw’i Séoul bubivuga.

Sponsored Ad

Biravugwa ko Perezida Kim yabwiye mugenzi we Moon Jae-in wa Koreya y’epfo ko "icyo gikorwa giteye isoni" kidakwiye kuzongera kubaho.

Koreya y’epfo ivuga ko uwo mugabo w’imyaka 47 yabonywe n’abasirikare ari ku mazi yo ku ruhande rwa Koreya ya ruguru.

Ubutegetsi bw’i Séoul buvuga ko yarashwe agapfa umubiri we ugahita utwikwa.

Iri yicwa - rya mbere rikozwe n’ingabo za Koreya ya ruguru ku muturage wa Koreya y’epfo mu myaka igera ku icumi ishize - ryateye uburakari bukomeye muri Koreya y’epfo.

Umupaka hagati y’ibi bihugu urarindwa bikomeye cyane, kandi bivugwa ko Koreya ya ruguru yashyizeho amabwiriza yo "kurasa bica" mu kwirinda ko hari abazana coronavirus mu gihugu cyabo.

Kim yavuze iki mu gusaba imbabazi?

Uko gusaba imbabazi kwakozwe mu ibaruwa yohererejwe Perezida Moon yemera ko ibyabaye bidakwiye kuzasubira, nk’uko bivugwa n’ibiro bya Perezida wa Koreya y’epfo, Blue House.

Perezida Kim yanditse ko icyo gikorwa "giteye isoni" kandi yumva "ababaye cyane" ku bwo "gutenguha" Bwana Moon n’abaturage ba Koreya y’epfo. Ni bwo bwa mbere Koreya ya ruguru ivuze ku byabaye.

Koreya ya ruguru kandi yahaye iyo hepfo ibyavuye mu iperereza - bivuga ko uwo mugabo yarashwe amasasu 10 ubwo yari yinjiye mu mazi yabo akananirwa kwivuga akagerageza guhunga, nk’uko byavuzwe n’ushinzwe umutekano mu gihugu muri Koreya y’epfo.

Gusa Koreya ya ruguru ivuga ko umubiri w’uwo mugabo utatwitswe ahubwo hatwitswe ikintu yarimo agenderaho ku nyanja mu rwego rwo kwirinda icyorezo nk’uko byavuzwe n’uwo ushinzwe umutekano muri Koreya y’epfo avuga ibiri mu ibaruwa ya Bwana Kim.

Koreya y’epfo ibivugaho iki?

Perezida Moon Jae-in yari yise ubu bwicanyi "ikintu kibabaje" kidakwiye kwihanganirwa.

Inama ishizwe umutekano y’iki gihugu yavuze ko Koreya ya ruguru itari ikwiye "kurasa no gutwika umurambo w’umuntu wacu udafite intwaro kandi udashaka kurwana".

Umurongo wa telefone uhuza inzego za gisirikare z’ibi bihugu waciwe mu kwezi kwa gatandatu, n’ibiro byabahuzaga ku mupaka ku ruhande rwa Koreya ya ruguru birasenywa.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko igisirikare cya Koreya y’epfo gikunze kumviriza itumanaho rya gisirikare rya bagenzi babo bo muri Koreya ya ruguru.

Gusaba imbabazi kwa Bwana Kim kuje mu gihe umubano w’ibihugu byombi wifashe nabi, ndetse habayeho guhagarika ubwumvikane hagati ya Pyongyang na Washington ku mugambi wa Koreya ya ruguru ku ntwaro za kirimbuzi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa