skol
fortebet

Koreya y’ Epfo yatangaje ko Koreya ya Ruguru igiye kugerageza ikindi gisasu gikomeye

Yanditswe: Monday 04, Sep 2017

Sponsored Ad

Igihugu cya Koreya y’ Epfo cyaburiye Isi ko Koreya ya Ruguru iri mu myiteguro yo kugerageza igisasu cya karahabutaka nyuma y’ uko iherutse kugerageza ibisasu by’ ubumara.
Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga ko kuri uyu wa mbere Koreya y’Epfo irimo kuvugana na Leta zunze ubumwe z’Amerika ngo zizane indege nyinshi z’intambara zikoreye ibitera Missile ndetse n’ibibasha kuzihagarika mu mwigimbakirwa wa Koreya nyuma y’uko hakomeje kugaragara ibimenyetso byinshi ko Koreya ya (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Koreya y’ Epfo cyaburiye Isi ko Koreya ya Ruguru iri mu myiteguro yo kugerageza igisasu cya karahabutaka nyuma y’ uko iherutse kugerageza ibisasu by’ ubumara.

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga ko kuri uyu wa mbere Koreya y’Epfo irimo kuvugana na Leta zunze ubumwe z’Amerika ngo zizane indege nyinshi z’intambara zikoreye ibitera Missile ndetse n’ibibasha kuzihagarika mu mwigimbakirwa wa Koreya nyuma y’uko hakomeje kugaragara ibimenyetso byinshi ko Koreya ya ruguru ikomeje gutegura missile zindi zo kugerageza.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga umutekano n’amahoro ku isi naryo kuri uyu wa mbere ryateguye inama yo kuganira ku bihano bishya kuri Koreya ya Ruguru.

Ubuyobozi bwa Koreya y’epfo bwagaragaje ko mu duce twa Koreya ya ruguru tugeragerezwamo missile, hakomeje kugaragara ibimenyetso byinshi ko hari gutegurwa izindi missile zirimo n’izikomeye cyane za intercontinental ballistic missile, icbm zishobora kwambukiranya imigabane.

Kugeza ubu Koreya ya ruguru imaze kugerageza ibisasu bibiri byo muri ubu bwoko bwa ICBM bishobora komagira ibirometero 10,000 mu kirere, bituma uduce tumwe na tumwe twa Leta zunze ubumwe z’Amerika tujya mu byago ko Kim Jong-Un yaturasaho.

Ibi kandi binashingirwa kuba koreya y’epfo ikomeje gukorana bya hadi na Leta zunze ubumwe z’Amerika bakomeza ubwirinzi ndetse n’ibibasha guhagaruka missile. Koreya ya ruguru kandi ivuga ko ya,maze no kugerageza neza ibisasu kirimbuzi bikomeye bizwi nka Bomb H bisanzwe bifitwe n’ibihugu bitanu gusa ku isi.

Inkuru ya BBC yo ivuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zamaze gutanga uruhande rwazo ko mu gihe Koreya ya ruguru yakwibeshya igatera igisasu na kimwe ku butaka bw’Amerika cyangwa ku bihugu by’inshuti z’Amerika, icyakurikiraho ari intambara ikomeye cyane.

Ibitekerezo

  • CHINA niyo yonyine yakimvisha North Korea ko igomba guhagarika ibi bitwaro irimo kugerageza.CHINA iramutse ihagaritse guha Petrole/Essence North Korea,ntabwo yakongera kwirata.Erega ni Russia na China batuma North Korea yiyemera.Amerika niramuka iteye North Korea,bazayitabara kandi bizatera Intambara ya 3 y’isi.Ibihugu byinshi bizahinduka ivu:North Korea,South Korea na Japan.Ndetse bizasenya isi yose.Ariko imana yacu yitwa Yehova,ntabwo izemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo Yehova azabatanga,atwike biriya bitwaro byose (Zaburi 49:6),yice abantu bose bakora akazi ko kurwana (Matayo 26:52),yice n’abantu bose bakora ibyo atubuza.Ibyo bizaba ku Munsi w’Imperuka uri hafi cyane.Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,kuli uwo Munsi,Intumbi z’abantu zizaba zuzuye ku isi hose.Nukuvuga ko hazarokoka abantu bake bumvira imana (Imigani 2:21,22).Ibi birimo kubera muli KOREYA,ni gihamya simusiga ko IMPERUKA iri hafi.
    Niba mushaka kuzarokoka kuli uwo munsi,nimuhinduke,mushake imana,aho guhera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa