skol
fortebet

Koreya ya Ruguru ntirota iganira n’ubutegetsi bwa Trump

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi ukomeye mu bubanyi n’amahanga bwa Koreya ya Ruguru yatangarije i Moscou mu Burusiya ko igihugu cye kititeguye kuganira na Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri gahunda yacyo ya Nikleyeri.
Choe Son-hui avuga ko kubwiwe ngo Washington yari ikwiye kwemera ko nayo [Koreya ya Ruguru] igira intwaro z’ubumara.
Akomeza avuga ko kuri we ari ugupfa cyangwa gukira. Yabivugiye mu nama yabaye kuri uyu wa kane w’iki cyumweru i Moscou igamije kurwanya ko intwaro kirimbuzi zakomeza gukorwa nk’uko (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi ukomeye mu bubanyi n’amahanga bwa Koreya ya Ruguru yatangarije i Moscou mu Burusiya ko igihugu cye kititeguye kuganira na Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri gahunda yacyo ya Nikleyeri.

Choe Son-hui avuga ko kubwiwe ngo Washington yari ikwiye kwemera ko nayo [Koreya ya Ruguru] igira intwaro z’ubumara.

Akomeza avuga ko kuri we ari ugupfa cyangwa gukira. Yabivugiye mu nama yabaye kuri uyu wa kane w’iki cyumweru i Moscou igamije kurwanya ko intwaro kirimbuzi zakomeza gukorwa nk’uko Ijwi ry’Amerika ryabyanditse.

Chon yashimangiye ko Koreya ya Ruguru ikeneye intwaro za Nikleyeri kugira yikingire igitero cyose cyaza kiyigana. Ati” umuriro tuzawishyura n’uwundi muriro”.

Mike Pompeo uyobora ikigo cy’Amerika gishinzwe iperereza ryo hanze y’iguhugu, CIA yatangaje kuri uyu wa kane ko atewe ubwoba n’umuvuduko wa Koreya ya Ruguru kubera intwaro bakomeje gukora kandi ko icyo gihugu gishobora gutera intwaro za Nikleyeri mu majyaruguru y’umugabane wa Aziya.

Avuga ko icyo gihugu kigeza kure muri gahunda yacyo ku buryo ubu hasigaye kwiyumvira kubabuza kugera ku ntambwe ya nyuma.

Jenerali H.R. McMaster, umujyanama wa Perezida mu bijanye n’umutekano mu gihugu yavuze nawe ko ubutegetsi bwa Washington bwariho bushaka uburyo byakemura icyo kibazo mu maguru mashya mbere y’uko bakoresha ingufu za gisirikare.

Madame Choe Son-hui ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Koreya Ruguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa