skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu gishobora kurasa ahari ho hose muri USA

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo kugerageza igisasu kirenze ibindi byose Koreye ya Ruguru yemeje ko ifite ubushobozi bwo gutera mu gace akari ko kose muri Leta zunze ubumwe za Ameirka.Korea ya ruguru ivuga ko yashoboye kugerageza igisasu kigera kure cyane.
Ibitangazamakuru by’icyo gihugu biravuga ko Koreya ya Ruguru yashoboye kugera kubyo yashakaga ikaba ifite intwaro kirimbuzi.
Icyo gisasu kitwa Hwasong-15 Korea ya Ruguru ivuga ko ari cyo gisasu gifite ingufu kandi ko yakirekuye ku mugitondo cyo kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kugerageza igisasu kirenze ibindi byose Koreye ya Ruguru yemeje ko ifite ubushobozi bwo gutera mu gace akari ko kose muri Leta zunze ubumwe za Ameirka.Korea ya ruguru ivuga ko yashoboye kugerageza igisasu kigera kure cyane.

Ibitangazamakuru by’icyo gihugu biravuga ko Koreya ya Ruguru yashoboye kugera kubyo yashakaga ikaba ifite intwaro kirimbuzi.

Icyo gisasu kitwa Hwasong-15 Korea ya Ruguru ivuga ko ari cyo gisasu gifite ingufu kandi ko yakirekuye ku mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2017.

Cyamanukiye mu mazi y’Ubuyapani ariko cyaciye mu kirere kure cyane gusumba ibindi bisasu byose iki gihugu kigeze kugerageza.

Ikigo gitangaza amakuru cya KCNA, Televiziyo y’igihugu, cyavuze ko icyo gisasu cyaciye ku birometero 4.475 kiratumbagira kugera 950 mu minota 53.

Icyo gisasu cyarashwe nticyaciye mu kirere cy’Ubuyapani nk’ibindi byose bagiye bagerageza mu minsi ishize cyaguye ku birometero 250 hafi y’inkengero y’icyo gihugu cy’u Buyapani ugana mu majyepfo nk’uko abayobozi b’Ubuyapani babivuga.

KCNA yatangaje ko Perezida wa Koreya ya Ruguru yageze aherebereye kugerageza iki gisasu.Ni ibyishimo byinshi yagaragaje ko indoto yahoranye yazigezeho zo kuba igihugu gifite intwaro kirimbuzi.

Iyo nkuru ivuga ko nk’igihugu gifite intwaro zakirimbuzi kandi ko bakunda amahoro, Koreya ya Ruguru ngo izakora uko ishoboye mu gufasha kugarura amahoro no kuyabungabunga ku isi.

Yavuze ko badashobora gutera undi uwari wese ko ahubwo bagomba guhangana na Amerika kandi ko nayo itabashoboteye nabo batakora mu imbarutso.Donald Trump yavuze ko ’tuzabyitaho ikibazo cya Koreya ya Ruguru.’

Kiri mu bwoko bwa Hwasong-15 kivuguruye

Koreya ya Ruguru yagerageje iki gisasu ahagana saa cyenda z’igitondo

Kim yavuze ko ishusho nshya ya Missile iraswa yambukiranya imigabane [ICBM].Yari yitabiriye ahabereye iri geragezwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa