skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yarashe Misile yerekeje ku Buyapani

Yanditswe: Sunday 12, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017, Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyongeye kugerageza igisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Mesile. Iki gisasu Koreya ya Ruguru yakirashe icyerekeza ku gihugu cy’ Ubuyapani nk’ uko BBC yabitangaje.
Iki nicyo gisasu cya mbere Koreya ya Ruguru igerageje kuva Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika yagera ku butegetsi.
Perezida Trump aherutse kwizeza Minisitiri w’ Ubuyapani Shinzo Abe ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika n’ (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017, Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyongeye kugerageza igisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Mesile. Iki gisasu Koreya ya Ruguru yakirashe icyerekeza ku gihugu cy’ Ubuyapani nk’ uko BBC yabitangaje.

Iki nicyo gisasu cya mbere Koreya ya Ruguru igerageje kuva Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika yagera ku butegetsi.

Perezida Trump aherutse kwizeza Minisitiri w’ Ubuyapani Shinzo Abe ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika n’ Ubuyapani bicuditse 100%.

Igihugu cya Koreya y’ Epfo cyavuze ko iki gisasu Koreya ya Ruguru yakirashe ikerekeje ku kiyaga cyo mu gihugu cy’ Ubuyapani.

Minisitiri w’ Intebe Shinzo aherutse kuvuga ko batazihanganira ko Koreya ya Ruguru ikomeza kugerageza ibi bisasu kuko ari agasuzuguro. Gusa nubwo Koreya y’ Epfo yavuze ko iki gisasu cyarashwe kerekejwe ku gihugu cy’ Ubuyapani, Leta y’ Ubuyapani yo yavuze iki gisasu kitaguye mu mazi yacyo.

Iyi mesile yarasiwe birindiro byo mu ntara ya North Pyongan ku isaha ya saa 7: 55 za mugitondo. Ikaba yageze ku butumburuke bwa kilometero 500.

Mu ruzinduko Minisitiri w’ Ingabo wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika James Mattis yagiriye muri Koreya y’ Epfo mu ntangiriro z’ uyu mwaka yavuze ko Koreya ya Ruguru nigira igisasu yongera kugerageza Amerika itazabyihanganira.

Mattis kandi yabwiye Koreya y’ Epfo ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika izaha Koreya y’ Epfo n’ ibihugu bituranye nayo ubufasha kugira ngo baburizemo igeragezwa ry’ ibitwaro bya kirimbuzi rikorwa na Koreya ya Ruguru.

Mu mwaka ushize wa 2016, Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu bitanu bya kirimbuzi harimo icyo yavuze ko izarasa kuri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa