skol
fortebet

Koreya ya ruguru ’yaturikije ibiro byayihuzaga’ na Koreya y’epfo

Yanditswe: Tuesday 16, Jun 2020

Sponsored Ad

Koreya ya ruguru yaturikije ibiro byayo byayihuzaga na Koreya y’epfo biri hafi y’umujyi wa Kaesong uri ku mupaka w’ibihugu byombi, nkuko abategetsi ba Koreya y’epfo babivuga.

Sponsored Ad

Ibi bibaye hashize amasaha gusa Koreya ya ruguru ikangishije bundi bushya Koreya y’epfo ko igiye gukora igikorwa cya gisirikare.

Ibyo biro biri muri Koreya ya ruguru, byafunguwe mu mwaka wa 2018 ngo bifashe Koreya zombi guhana amakuru.

Ibyo biro by’ubuhuza byari birimo ubusa guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umwuka w’ubushyamirane hagati ya Koreya zombi umaze ibyumweru ututumba, bivuye ku matsinda y’abatorotse ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru bagahungira muri Koreya y’epfo.

Abo bamaze igihe bohereza inyandiko z’icengezamatwara muri Koreya ya ruguru.

Kim Yo-jong, mushiki w’umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un, yasohoye itangazo mu mpera y’icyumweru gishize avuga ko bazasenya ibyo biro "mu buryo bubabaje".

Minisiteri y’ubuhuza ya Koreya y’epfo ikorera mu murwa mukuru Séoul, yemeje ko ku isaha ya saa munani n’iminota 49 z’amanywa ku isaha yaho, haturitse ikintu kuri ibyo biro.

Mu byumweru bya vuba bishize, Koreya ya ruguru yakomeje kwamagana Koreya y’epfo kubera kwemerera inyandiko z’icengezamatwara kwambuka umupaka.

Amatsinda y’abatorotse Koreya ya ruguru bahora bohereza muri icyo gihugu imipira ihazemo umwuka itwarwa n’umuyaga iriho izo nyandiko n’ibindi bikoresho nka ’flash disks’ (USB).

Mu cyumweru gishize, Koreya ya ruguru yatangaje ko ihagaritse imiyoboro y’itumanaho yayihuzaga na Koreya y’epfo.

Ibi bihugu byombyi byashyizeho ibyo biro by’ubuhuza nyuma y’ibiganiro hagati ya Kim Jong-un na Perezida Moon-Jae-in wa Koreya y’epfo.

Leif-Eric Easley, wigisha kuri Kaminuza ya Ewha University i Séoul, yagize ati:

"Uku gusenya ibiro by’ubuhuza by’i Kaesong kwakozwe mu buryo bw’urugomo na Koreya ya ruguru ni ikimenyetso gikomeye gihungabanyije ubwiyunge n’imikoranire hagati ya Koreya zombi".

"Biragoye kubona uko imyitwarire nk’iyo izafasha ubutegetsi bwa Kim kugera ku byo bushaka ko isi ikora, ariko biragaragara ko amashusho nk’ayo azakoreshwa mu icengezamatwara ry’imbere mu gihugu".

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko Koreya ya ruguru iri gushaka guteza akaga ngo ibone icyo yitwaza cyo gukangisha mu biganiro n’Amerika kuri gahunda y’intwaro za kirimbuzi ubu byahagaze.

Urebye Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo biracyari mu ntambara kuko nta masezerano y’amahoro yigeze ashyirwaho umukono ubwo intambara yabihuzaga - yiswe intambara ya Koreya - yarangiraga mu mwaka wa 1953.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • North Korea iri mu bihugu 9 bitunze atomic bombs.Ibindi ni USA,Russia,China,India,Pakistan,France,UK na Israel.Byose hamwe bifite atomic bombs zirenga 16 000 zatwika isi yose mu kanya gato.Isi yugarijwe n’intambara ya gatatu y’isi.Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi bireke guhangana,Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Nyuma yaho gato,le 27/05/2020,president wa China,XI Jinping,nawe yabwiye National Congress yuko abasirikare barimo kwitegura intambara.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga muli Zabuli 5:6,Imana yanga abantu bose bamena amaraso.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa