skol
fortebet

Ku mbuga nkoranyambaga Mugabe yahawe ikaze muri ICC, Museveni asabwa kugera ikirenge mu cya Mugabe

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

Akanyamuneza kari kose mu badepite bakimara gusomerwa urwandiko rwa Mugabe avuga ko yemeye gutanga ubutegetsi
Kuri uyu wa Kabili tariki 21 Ugushyingo 2017, Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ari Perezida wa Zimbabwe yatunguye abagize inteko ishinga amategeko abashyikiriza urwandiko abamenyesha ko yeguye ku mpamvu ze bwite mu gihe hari umwuka w’ uko abadepite n’ abasenateri biga ku ngingo yo kumweguza.
Mugabe w’imyaka 93 y’ amavuko hari hashize icyumweru yaranze gutanga ubutegetsi nubwo (...)

Sponsored Ad

Akanyamuneza kari kose mu badepite bakimara gusomerwa urwandiko rwa Mugabe avuga ko yemeye gutanga ubutegetsi

Kuri uyu wa Kabili tariki 21 Ugushyingo 2017, Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ari Perezida wa Zimbabwe yatunguye abagize inteko ishinga amategeko abashyikiriza urwandiko abamenyesha ko yeguye ku mpamvu ze bwite mu gihe hari umwuka w’ uko abadepite n’ abasenateri biga ku ngingo yo kumweguza.

Mugabe w’imyaka 93 y’ amavuko hari hashize icyumweru yaranze gutanga ubutegetsi nubwo igisirikare cyari cyamwambuye bumwe mu bubasha nka Perezida w’ igihugu.

Dore bimwe mu byo abantu bavuze ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwegura kwa Mugabe.

Lwasa Banks : “Wakoze Mugabe gutesha agaciro inama mbi za Museveni”

Kasiko Steve: “Ukurikiraho ni Museveni, ntabwo twakwemera gukomeza kubaho nk’ abafashwe bugwate”

Watsema Stephen Zimbabwe irakoze. Ndabona ikizere ko nanjye nzagera ku nzozi zanjye zo kuba Perezida w’ igihugu cyanjye nkunda. Museveni yakomeje kunyima amahirwe kuva nkivuka

Winie Nganda Nyakubahwa Imana reka umuyaga uhuha uva muri Zimbabwe unyure muri Uganda mbere y’ uko usubira mu ijuru

Wamono Cassim Abubakar: “Ibi ni ubukure, bwa nyuma na nyuma Afurika yiyambuye umwe mu ba perezida bashaje cyane, reka n’ abandi bari mu gatero nawe bakurikije uru rugero nta kuzuyaza bikorwe nta maraso amenetse”

Ace Call :‘Kubyina kw’ Abanyazimbabwe bishimira ko Mugabe yeguye ni nk’ ubusazi bwo kubyina wishimira ko umutoza w’ ikipe y’ amaguru yirukanywe ikipe igizwe n’ abakinnyi b’ abaswa. Ikibabaje ni uko Mnangagwa ari nka Mugabe ukiri muto”

Rogers Walakira : Byiza cyaneee twari tubitegereje igihe kirekire bwa nyuma na nyuma Imana irabikoze

Edgar Muhwezi: “Nta mugabo wakomera ngo arushe igihugu. Ni nde utahiwe?”

Tonny Collins: Urakoze Papa ariko ukomeze za mvugo zawe zitangaje

Sharif Bin Ibrahim: “Ndabikunze cyane, nta maraso amenetse, nta byuka biryana mu maso, nta kintu kibi kibaye ku baturage. Ndifuza ko ari nako byagenda muri bimwe mu bihugu by’ Afurika y’ iburasira zuba”

Tim Tavuga : “Ikaze mu mikaka ya ICC , urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yabwiraga Mugabe

Ibitekerezo

  • Bravo bravo !!!!!!!!!!pr Mugabe Robert ,signifie il assure la paix en zimbabwe meme tout les pays voisins,il doit etre examplaire pr les leader africains.

    Nanjye nishimiye ibi bintu byo muri Zimbabwe cyane cyane nishimira ingabo zaho.Abasirikare ubundi ni Arbitre hagati y’abanyapolitike.Oye Africa.Ikindi ntamuzungu wabigiyemwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa