skol
fortebet

Kuki igitero cy’ I Nyaruguru cyazamuye umwuka mubi hagati y’ u Burundi n’ Ububiligi ?

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

Ibitero bimaze iminsi bigabwa mu magepfo y’ u Rwanda birimo n’ iki Nyabimata mu karere ka Nyaruguru byatumye umubano w’ u Burundi n’ Ububiligi wongera gutokorwa.

Sponsored Ad

Aka gatotsi Jeune Afurique yatangaje ko katurutse ku butumwa nama Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ Ububiligi yashyize ku rubuga rwayo iburira bamukerarugendo bashaka gusura Kivu y’ amajyaruguru, Kivu y’ amagepfo muri RDC, n’ u Burundi by’ umwihariko imipaka ibuhuza n’ u Rwanda.

Hamaze iminsi hari amakuru avuga ko mu ishyamba rya Nyungwe riri mu magepfo y’ u Rwanda hashobora kuba harimo inyeshyamba. Izi nyeshyamba ziherutse kuvuga ko arizo zagabye igitero mu karere ka Nyaruguru. Iki gitero cyakomerekeyemo abantu 6 babiri bahasiga ubuzima imodoka 1 na moto 1 biratwikwa amaduka amwe arasahurwa. Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko abagabye iki gitero baturutse mu Burundi, nyuma inama y’ umutekano mu Burundi ivuga ko u Rwanda ruvuga kuri iki gihugu amagambo atari meza ariko ntiyavuga ayo magambo ayo ariyo.

Umutwe w’ inyeshyamba

Ububiligi buvuga abagabye abagaba ibitero mu magepfo y’ u Rwanda ari impunzi zitwaje intwaro zahungiye mu Burundi.

Ibi ariko Leta y’ u Rwanda siko ibyemera kuko yo ivuga ko abagaba ibitero mu magepfo ari amabandi. Ivuga kandi ko ibivugwa ko inyeshyamba z’ ishyaka Movement for Democratic Change (MRCD), Jeune Afurique ivuga ko ziyomoye kuri FPR na Perezida Kagame arizo National Liberation Forces (FNL) zacengeye mu Rwanda ari ibihuha bidafite ishingiro.

Umujyanama wa Perezida Nkurunziza akaba n’ umuvugizi we Willy Nyamitwe, yavuze ko umukino Bruxelles irimo gukina ari mubi ndetse ko uzateza ibibazo mu karere.

Ibyo Nyamitwe yavuze bishobora kuba byarageze mu matwi y’ abashinzwe ububanyi n’ amahanga mu Bubiligi kuko mu minsi itatu iyi nteruro "armed groups" "coming from ... Burundi" / “amatsinda yitwaje intwaro ava mu Burundi” yakuwe muri bwa butumwa.

Nyuma Nyamitwe yarongeye ati “Ububiligi bwumvishe neza ubusabe bwanjye bukuramo amakuru nitwa ibinyoma”.

Brussels ntiyemera ko ari makuru yayakuyemo bitewe n’ ubusabe cyangwa igitutu by’ u Burundi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga mu Bubiligi Matthieu Branders yagize ati “Iyi ni inama tugira Ababiligi bashura ibihugu bitandukanye mu Isi. Aya makuru rero avugururwa mu buryo bushoraho”

Umushakashatsi muri Kaminuza yo mu Bufaransa mu bijyanye n’ imibanire y’ ibihugu akaba n’ impuguke ku karere k’ ibiyaga bigari , Thierry Vircoulon avuga ko bigoye ko u Rwanda rwaguma rutekanye.

Yagize ati “Biragoye ko u Rwanda rwaguma rutekanye mu gihe hari ibibazo by’ umutekano muke muri DRC no mu Burundi”

Umusirikare w’ u Rwanda aherutse kubwira The East African ko "U Rwanda rutekereza ko Burundi bushobora kuba indiri y’ abashaka guhungabanya umutekano w’ u Rwanda”

Imyaka itatu irashize u Burundi bushinja u Rwanda ko rucumbiye inyeshyamba zifite inzozi zo kuzahirika Perezida Nkurunziza w’ u Burundi ariko u Rwanda rurabihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa