skol
fortebet

Leta ya Uganda yateye utwatsi ibirego Ambasaderi Frank Mugambage yongeye kuyishinja

Yanditswe: Tuesday 07, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ibirego bishya by’u Rwanda bishinja Leta ya Uganda kongera guta muri yombi Abanyarwanda batazwi umubare neza bakanimwa ubufasha mu by’amategeko Guverinoma ya Uganda yabiteye utwatsi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru, itariki 05 Nyakanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Ambasaderi Patrick Mugoya, yatangaje ko nta Munyarwanda azi ufungiye muri gereza iyo ari yo yose yo muri Uganda. Amb. Mugoya ati:

Mu bihe bigo byo gufungiramo bafungiwe? Nta Banyarwanda nzi bafunze binyuranyije n’amategeko mu bigo bifungirwamo. Icyo nzi cyo ibiganiro birakomeje hagati ya Uganda n’u Rwanda ku buhuza bwa Angola na Congo.

Uyu yakomeje avuga ko mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza kubera icyorezo cya Covid-19, imfungwa z’Abanyarwanda n’Abanyekongo ziri mu mu mfungwa Perezida Museveni yababariye. Yongeyeho ko kuva icyo gihe nta Munyarwanda urafatirwa muri Uganda kubera ibyo biganiro bikomeje hagamijwe gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byombi.

Ibi ariko bitandukanye n’ibyatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 26 Umunsi wo Kwibohora i Kampala kuri uyu wa Gatandatu ushize.

Amb. Mugambage yavuze ko mu gihe politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ikomeje gushaka uko ibihugu byombi byabana mu mahoro n’umutekano, ari nako hakomeje itabwa muri yombi ridatangirwa impamvu ry’Abanyarwanda baba muri Uganda, kandi ntibimenyeshwe ambasade yabo, kongeraho kuba Guverinoma ya Uganda ikomeje kunanirwa gukemura ikibazo cy’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Iki agasanga kikiri ikibazo gikomeye kuri ibyo biganiro bikomeje.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga, Amb. Mugambage yirinze gutangaza byinshi kuri iryo tabwa muri yombi, gusa atangaza ko imiryango yabo ikomeje kumugezaho ibyo bibazo. Ati:

Nabimenya gute? Mbimenya gusa iyo imiryango ije insanga. Bamwe bararekuwe, abandi ntibarekuwe…twatanze ibimenyetso, abatangabuhamya bamwe baracyatanga ibimenyetso.

Nubwo bimeze gutyo, Ambasaderi Mugambage ashima ubushake bwa perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda bwo gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byombi.

Ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bikaba byaratumyeimipaka ifungwa muri Gashyantare umwaka ushize, nyuma y’aho u Rwanda rwari rukomeje gushinja Uganda gucumbikira abatarwifuriza amahoro no gukomeza guta muri yombi bya hato na hato Abanyarwanda no kubakorera ibikorwa bya kinyamanswa, ariko Uganda ikaba yarakomeje kubihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa