skol
fortebet

Macron yishyize mu mwanya w’abayisilamu bababaye kubera ibishushanyo by’Intumwa Muhammad

Yanditswe: Sunday 01, Nov 2020

Sponsored Ad

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yaraye avuze ko ashobora kwiyumvisha impamvu abayisilamu bababajwe n’ibishushanyo bitavugwaho rumwe bigaragaza Intumwa Muhammad.

Sponsored Ad

Ariko, mu kiganiro yagiranye na televiziyo Al Jazeera, yavuze ko nta na rimwe azemera ko ibyo biba impamvu yo gukora ibikorwa by’urugomo.

Abivuze nyuma y’igitero cyo ku wa kane cyakozwe hifashishijwe icyuma (cyangwa imbugita mu Kirundi) kuri kiliziya yo mu mujyi wa Nice.

Cyabaye igitero cya gatatu gicyekwa kuba icy’abagendera ku mahame y’ubuhezanguni bo mu idini ya Isilamu kibaye mu Bufaransa mu gihe kirenga gato ukwezi kumwe.

Hashize igihe hari ubushyamirane hagati y’Ubufaransa n’ibihugu bimwe by’abayisilamu kubera ikibazo cy’ibyo bishushanyo by’Intumwa Muhammad.

Bimwe mu bihugu by’abayisilamu byasabye abaturage babyo kutagura ibicuruzwa biva mu Bufaransa kubera ko Bwana Macron yashyigikiye uburenganzira bwo gukoresha ayo mashusho mu rwego rw’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Hagati mu kwezi gushize, umwarimu Samuel Paty yishwe aciwe umutwe mu nkengero y’umurwa mukuru Paris, nyuma yo kwereka bamwe mu banyeshuri be ibishushyanyo by’Intumwa Muhammad.

Hagati aho, ibiro ntaramakuru bya leta ya Tuniziya byatangaje ko hari abantu babiri bahafungiwe bahatwa ibibazo bijyanye n’igitero cyo mu mutwi wa Nice cyiciwemo abantu batatu gikozwe n’umugabo wo muri Tuniziya.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa yavuze ko bishoboka ko habaho ibindi bitero by’intagondwa.

Ejo ku wa gatandatu, umupadiri wo mu idini rya Orthodoxe yararashwe arakomereka mu mujyi wa Lyon, nubwo nta makuru aramenyekana ku wagabye icyo gitero.

Macron yavuze iki nyirizina?

Perezida Macron yavuze ko habayeho gukomereka mu bihugu by’abayisilamu kuko abantu bibeshye bagatekereza ko ashyigikiye ibishushanyo by’Intumwa Muhammad, cyangwa ko byakozwe na leta y’Ubufaransa.

Ati: "Numva amarangamutima arimo kugaragazwa kandi ndayubaha. Ariko mugomba kumva inshingano yanjye ubu, ni ugukora ibintu bibiri: guteza imbere ituze no kurinda ubu burenganzira".

Ubwo burenganzira yakomojeho ni ubwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure ku bakoze ibyo bishushanyo.

Yongeyeho ati:

"Muri iki gihe ku isi hari abantu bayobya [amahame ya] Isilamu mu izina ry’iri dini bavuga ko barwanirira, barica, barabaga... muri iki gihe hari urugomo rukorwa n’imitwe imwe y’abahezanguni n’abantu ku giti cyabo mu izina rya Isilamu".

Perezida Macron yanavuze ko gushishikariza kutagura ibicuruzwa biva mu Bufaransa kubera uburakari bwatewe n’ibyo bishushanyo ari ibintu "bidakwiye" kandi "bitakwemerwa".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa