skol
Kigali
startimes

Mali: Abasirikare bafashe ubutegetsi bavuze kuri perezida w’inzibacyuho

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 August 2020 Yasuwe: 2143

Abahiritse ubutegetsi muri Mali bavuze ko perezida w’inzibacyuho, azatoranywa mu basivili cyangwa mu basirikare.



Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe ku butegetsi kuwa kabiri.

Abategetsi b’ibihugu muri Afurika y’iburengerazuba basabye ko abusubizwaho, naho ONU/UN isaba ko abategetsi bafunzwe barekurwa.

Gusa abakoze ’coup d’état’ bavuga ko bari mu biganiro n’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi n’andi mashyaka kugira ngo bashyireho inzibacyuho.

Bavuga ko amatora azaba mucyo bita igihe gikwiriye kandi ko bazubahiriza ubwumvikane mpuzamahanga bwo kurwanya intagondwa.

Ejo kuwa kane, umuryango uhuje ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (Ecowas) wavuze ko uzohereza intumwa zo gusubizaho ubutegetsi bushingiye ku itegekoshinga.

Imbere y’inyubako z’ubutegetsi mu murwa mukuru Bamako hongerewe abasirikare, amasoko n’amaduka byongeye gufungura.

Mali, igihugu kinini kigera mu butayu bwa Sahara, ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, cyagiye kigira za ’coup d’état’ nyinshi za gisirikare.

Kimaze igihe gihanganye n’ibitero by’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Bwana Boubacar Keïta wari watorewe manda ya kabiri mu 2018, kuva mu kwezi kwa gatandatu yari ku gitutu cy’abigaragambya bamagana ruswa no gucunga nabi ubukungu.

Mu basirikare naho hari umujinya wo kudahembwa neza mu gihe bahora mu ntambara n’intagondwa.

Col Ismaël Wagué, umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi yabwiye televiziyo France 24 ati:

"Tugiye gushyiraho inama y’ubutegetsi y’inzibacyuho, ifite perezida w’inzibacyuho uzaba ari umusirikare cyangwa umusivili.

"Turi kuvugana na sosiyete sivile, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, na buri wese, kigira ngo dushyireho inzibacyuho".

Yongeraho ko iyi nzibacyuho izajyaho "vuba bishoboka."

Inama idasanzwe ya Ecowas - igizwe n’ibihugu 15 - kuri Mali yagize iti:

"Mali iri mu kaga, hari ibyago ko igihugu gishobora gutembagara, urugamba ku iterabwoba n’urugomo bigasubira inyuma, ingaruka zikagera kuri bose"

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wo wahagaritse by’agateganyo Mali mu banyamuryango, uvuga ko ’coup d’état’ ari "ikintu cyo mu gihe cyashize kitakwihanganirwa ubu."

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa - igihugu cyakoronije Mali - yavuze ko Ubufaransa n’Ubudage byamaganye ibyabaye kandi bisaba ko vuba hajyaho ubutegetsi bw’abasivili.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bobi Wine yahagaritse kwiyamamaza kubera akaga yahuye nako

Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda, Robert Kyagulanyi, uzwi...
2 December 2020 Yasuwe: 1633 0

Uzwiho kuba ari inshuti ya Trump yemeje ko nta buriganya bwabaye mu matora...

Umucamanza mukuru w’Amerika William Barr avuga ko ibiro by’ubutabera akuriye...
2 December 2020 Yasuwe: 739 0

Uganda: Bamwe mu bacunga Bobi Wine bakomerekeye mu mvururu zatewe na...

Abantu batari bake bakomerekeye mu karere ka Kayunga, hafi y’umurwa mukuru...
1 December 2020 Yasuwe: 1023 0

Iran yemeje ko umuhanga wayo mu gukora ibitwaro bya Nikleyeri ’yishwe...

Iran yemeza ko Israel ndetse n’umutwe utavuga rumwe na leta ukorera mu...
1 December 2020 Yasuwe: 3474 0

Ambasaderi wa Uganda muri Kenya ’Phibby Otaala’ yanze ko bamusimbura

Ambasaderi wa Uganda muri Kenya, Phibby Otaala, yatangaje ko...
30 November 2020 Yasuwe: 1478 0

Burundi: Umunsi Nkurunziza yatabarukiyeho wagizwe umunsi mukuru mu...

Leta y’u Burundi yatangaje ko tariki ya 08 Kamena nyakwigendera Pierre...
28 November 2020 Yasuwe: 1957 0