skol
fortebet

Michelle Obama yahaye abagore ubutumwa bukomeye

Yanditswe: Thursday 10, May 2018

Sponsored Ad

Michelle Obama umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 5 Gicurasi 2018 yasabye abagore ikintu gikomeye.

Sponsored Ad

Hari mu mana y’ abagore yateguwe na Leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo guteza imbere uburinganire.

Michelle Obama yasabye abagore kudategereza igitangaza ngo babone kwiyamamariza imyanya y’ ikomeye y’ ubuyobozi.

Muri iyi nama yari yitabiriwe n’ abantu 5000 Michelle Obama w’ imyaka 54 y’ amavuko mu ijambo rye yibajije ikibura ngo abagore batinyuke politiki.

Nubwo yongeye gushimangira ko adafite gahunda yo kuziyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika yasabye abagore kudategereza ko hazabaho igitangaza ngo babone kwiyamamaza.

Yagize ati “Bagore mwitegereza ko hazabaho igitangaza ngo mubone kuba abakandida bazaducungura. Uko byagenda kose.”

Yasabye abagore gukora cyane uruhare rwabo rukagaragara haba mu kwita ku muryango no mu kazi.

Yongeye gukomoza ku magambo akomeye yavuze ubwo iki gihugu kiteguraga amatora ya Perezida.

Ati “Abagore bakiri bato mutekereza iki niba ari hariya tukiri? Niba abagore twishisha bagenzi bacu? Niba tutiyumvisha ko umugore yaba Perezida wa repubulika kubera ko hari….”

Mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yabaye muri 2016 Perezida Donald Trump w’ umurepubulikani yatsinze Madamu Helaly Clinton w’ umudemukarate ari naryo shyaka Barack Obama n’ umugore babarizwamo ku kinyuranyo cy’ amazi atari menshi cyane.


Michelle Obama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa