skol
fortebet

Minisitiri w’ intebe w’ u Bwongereza yasuye umuturirwa wibasiwe n’ inkongi asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2017 Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza Thereza May yasuye umuturirwa wibasiwe n’ inkongi y’ umuriro ategeka ko hakorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana icyateye iyo nkongi.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’ u Bwongereza aravuga ko umwana wanyujijwe mu idirishya ry’ iryo goroba ariwe warokotse iyo nkongi.
Ibikorwa byo gushakisha abari muri iyo nyubako ubwo yashyaga birakomeje gusa umubare w’abahitanywe n’inkongi ushobora kwiyongera kubera ko abayoboye ibikorwa byo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2017 Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza Thereza May yasuye umuturirwa wibasiwe n’ inkongi y’ umuriro ategeka ko hakorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana icyateye iyo nkongi.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’ u Bwongereza aravuga ko umwana wanyujijwe mu idirishya ry’ iryo goroba ariwe warokotse iyo nkongi.

Ibikorwa byo gushakisha abari muri iyo nyubako ubwo yashyaga birakomeje gusa umubare w’abahitanywe n’inkongi ushobora kwiyongera kubera ko abayoboye ibikorwa byo kuyizimya batiteze ko hari abandi bantu bayirokotse bari buboneke.

Inyubako izwi nka Grenfell Tower yahiye igakongoka, iri mu majyaruguru y’agace ka Kensington. Abantu bakomeje gushakana umutima uhagaze amakuru y’abo mu miryango yabo n’inshuti zabo.

Minisitiri w’intebe Theresa May yavuze ko "Hakenewe ibisubizo ku mpamvu yatumye inkongi y’umuriro ishobora gukwirakwira mu buryo bwihuse, avuga ko iperereza rizabitanga”.

Yongeye ati : "[Abashinzwe ubutabazi] bambwiye ko uburyo umuriro wakwirakwiye ukibasira inyubako, wihuse, wari ufite ubukana, kandi ntibyari byitezwe. Rero usibye raporo yihutirwa izakorwa ndetse n’iperereza rya polisi rishobora gukorwa, hakorwa iperereza risesuye ku cyateye ibi byose".

Jeremy Corbyn, umuyobozi w’ishyaka Labour, nawe yasuye ahibasiwe n’inkongi, abwira abayobozi b’inzego z’ibanze ko "ukuri kugomba kujya ahagaragara".
Umunyamakuru wa BBC ukurikirana ibibazo bya politiki aravuga ko iri perereza niriramuka rigenze nk’uko andi maperereza ajya agenda, "rishobora kuba riyobowe n’umucamanza".

Abantu barenga 30 baracyari mu bitaro, 17 muri bo bakaba ari indebe.

Umwamikazi Elizabeth II yavuze ko mu bitekerezo n’amasengesho ye yifatanyije n’imiryango yagize ibyago.

Mu masaha y’urukerera yo ku wa gatatu, abazimya inkongi y’umuriro bahamagariwe gutabara iyo nzu yo kubamo y’amagorofa 24, icyo gihe abantu amagana n’amagana bakaba bari bayirimo, benshi muri bo basinziriye.

Benshi bakanguwe n’abaturanyi cyangwa n’urusaku rw’abari mu nsi yabo, nuko bahunga iyo nyubako.

Abazimya inkongi bashoboye gutaba abantu bakuru n’abana bose hamwe 65, ariko bamwe bagumye mu nzu zabo muri iyo nyubako, bakubwe n’umwotsi n’indimi z’umuriro.


Inkweto zibarirwa mu magana zatanzwe nk’imfashanyo ziri mu nzu y’imyidagaduro ya Westway Sports Centre iri kwakira abagizweho ingaruka n’inkongi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa