skol
fortebet

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubutaliyani yeguye nyuma y’ uko ibyifuzo bye biteshejwe agaciro

Yanditswe: Monday 05, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’ intebe w’ Ubutaliyani Matteo Renzi yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’ uko ibyifuzo bye biteshejwe agaciro binyuze muri kamarampaka.
Kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016 nibwo abaturage ba Ubutaliyani bazindukiye mu matora ya kamarampaka ku ivugururwa ry’ itegeko nshinga iki gihugu kigenderaho.
Kimwe mu byo Minisitiri w’ Intebe Renzi yasabaga ni uko ububaasha Sena ifite bwagabanyuka hakongerwa ubwa Leta.
Minisitiri w’ Intebe na guverinoma ye bifuzaga ko iyi kamparampaka itorwa. (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ intebe w’ Ubutaliyani Matteo Renzi yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’ uko ibyifuzo bye biteshejwe agaciro binyuze muri kamarampaka.

Kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016 nibwo abaturage ba Ubutaliyani bazindukiye mu matora ya kamarampaka ku ivugururwa ry’ itegeko nshinga iki gihugu kigenderaho.

Kimwe mu byo Minisitiri w’ Intebe Renzi yasabaga ni uko ububaasha Sena ifite bwagabanyuka hakongerwa ubwa Leta.

Minisitiri w’ Intebe na guverinoma ye bifuzaga ko iyi kamparampaka itorwa. Gusa imibare y’ ibyavuye mu matora yagaragaje ko abatoye OYA bangana na 60% mugihe abatoye Yego ari 40%.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi Five Star, riyobowe na Beppe Grillo, ryo ryifuzaga ko hatorwa OYA, kugira ngo Ubutaliyani buve mu muryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi EU.

Minisitiri w’ intebe Renzi yari yatangaje ko iyi kamarampaka nidatorwa ahita yegura kuri uyu mwanya. Ninako byagenze. Mu kiganiro yaraye ahaye abanyamakuru ibyavuye mu matora bikimara kujya ahagaragara Bwana Renzi yavuze ko yeguye. Ngo kuri uyu wa mbere tariki 5 nimugoroba arageza ubwegure bwe ku nama y’ abaminisitiri, hanyuma abimenyeshe Perezida w’ Ubutaliyani.

Bwana Renzi yari maze imyaka ibiri n’ igice kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’ Intebe w’ Ubutaliyani.

Kuba Ubutaliyani bwatoye OYA bifite ngaruka ki?

Ikinyamakuru BBC cyanditse ko gutora OYA bigiye gutuma politiki y’ Ubutaliyani ijegajega, kandi ngo uku kujegajega bizagera no ku ma banki yo muri iki gihugu.

Uretse iki kandi ngo Minisitiri w’ intebe Renzi niwe Minisitiri w’ intebe wenyine wari usigaye ashishikajwe n’ ahazaza h’ umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi, bivuze ko kuba Renzi yeguye uyu muryango ukomwe mu nkokora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa