skol
fortebet

Minisitiri w’ Intebe wa Ethiopia yashyizeho guverinoma agabanya abagore n’ abagabo mu buryo bungana

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ingabo w’ umugore

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yashyizeho abaminisitirikazi bangana na kimwe cya kabiri cy’abagize leta, harimo na Minisiteri y’ingabo nayo igiye kuyoborwa n’umugore.

Sponsored Ad

Mu mpamvu yatanze zatumye afata icyo cyemezo, Abiy yabwiye abadepite ko abagore "barya ruswa gacye ugereranyije n’abagabo" kandi ko bazafasha mu kugarura amahoro n’ituze mu gihugu”.

Ubu Ethiopia yahise iba igihugu cyonyine cyo ku mugabane w’Afurika nyuma y’u Rwanda gihagarariwe n’abagabo n’abagore mu buryo bungana mu bagize Leta.

Abiy yanagabanyije umubare wa Minisiteri, ziva kuri 28 zigirwa 20.
Kuva yagera ku butegetsi mu kwezi kwa kane uyu mwaka, yakoze amavugurura menshi akomeye.
Yasoje amakimbirane yari amaze imyaka 20 hagati ya Ethiopia n’umuturanyi wayo Eritrea, afungura imfungwa za politiki zibarirwa mu bihumbi, ndetse adohora uburyo leta yiganzaga mu bice bimwe na bimwe by’ubukungu bw’iki gihugu.

Aisha Mohammed yagizwe Minisitiri w’ingabo wa mbere w’umugore w’iki gihugu. Avuka mu karere ka Afar ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba. Mbere yari minisitiri w’ubwubatsi.
Muferiat Kamil, wahoze ari umukuru w’inteko ishingamategeko, yabaye minisitiri wa mbere wa minisiteri y’amahoro iherutse gushyirwaho. Azajya agenzura urwego rw’ubutasi n’urwego rw’umutekano rw’iki gihugu, harimo na polisi.
Mahlet Hailu, wungirije uhagarariye Ethiopia mu muryango w’abibumbye, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter bukubiyemo urutonde rw’abaminisitiri bashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa