skol
fortebet

Minisitiri w’Ubuzima muri Guverinoma ya Perezida Trump yeguye

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2017

Sponsored Ad

Ministri w’ubuzima muri guverinoma ya Perezida Donald Trump yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017. Dr. Tom Price yasezeye mu kazi kubera ibibazo byazamuwe n’uko yakoresheje indege zihariye yakodesheje ku mafaranga ya leta, aho gukoresha amasosiyete y’indege y’ubucuruzi asanzwe.
Isaha imwe mbere y’uko yegura, Perezida Trump yabwiye itangazamakuru ko atishimiye Tom Price n’ibimuvugwaho. Perezida Trump yasobanuye iki kibazo avuga ko abagize Guverinoma bashobora gusa (...)

Sponsored Ad

Ministri w’ubuzima muri guverinoma ya Perezida Donald Trump yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017. Dr. Tom Price yasezeye mu kazi kubera ibibazo byazamuwe n’uko yakoresheje indege zihariye yakodesheje ku mafaranga ya leta, aho gukoresha amasosiyete y’indege y’ubucuruzi asanzwe.

Isaha imwe mbere y’uko yegura, Perezida Trump yabwiye itangazamakuru ko atishimiye Tom Price n’ibimuvugwaho. Perezida Trump yasobanuye iki kibazo avuga ko abagize Guverinoma bashobora gusa gukoresha indege zihenze, mu gihe baba bakoresha amafaranga yabo.

Deparitoma y’ubuzima y’Amerika yatangaje ko byitezwe ko Tom Price azishyura amadolari arenga ibihumbi 50 ku bijyanye n’izo ngendo zihenze yakoze n’indege.

Tom Price yiyongereye ku rutonde rw’abandi bayobozi bamaze kwegura mu gihe kitageze ku mwaka Trump arahiriye kuyobora Amerika.

Ibitekerezo

  • Ntabwo bitangaje kuba yabikora.umuntu utarakizwa aba ashaka ibinezeza uyu mubiri.kuva afite ubutunzi ntiyubahe Imana ariyobora agakora ibimubereye byiza.Mu gihe cy`abacamanza barataye Imana buri wese yakoraga icyo ashatse kuko bari mu gihe cy`umwijima.akeneye ubutumwa bwiza kuko ararushye cyane nubwo akize inyuma ariko mu mutima arakennye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa