skol
fortebet

Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuholandi ushinjwa kubeshya yeguye

Yanditswe: Friday 16, Feb 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 14 Gashyantare, 2018 Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubuholandi Halbe Zijlstra yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwemera ko yabeshye ko yigeze kugirana ibiganiro/inama na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya mu 2006.
Imbere y’inteko ishinga amategeko yashyikirije ubwegure bwe. Yavuze ko kuba Ministiri w’Ububanyi n’amahanga bisaba umuntu w’indakemwa mu mico n’imyifatire kandi uvugisha ukuri. Uyu mugabo yari amaze amezi ane ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.
Inteko ishinga amategeko y’iki (...)

Inteko ishinga amategeko y’iki gihugu kandi yanibasiye Ministiri w’Intebe Mark Rutte, ishinja kuba yaragerageje guhishira ibinyoma nyuma y’igihe kinini amenye amakuru ya minisitiri Zijlstra. Inteko yahise ikoresha itora ryo kumukuraho icyizere ariko ararusimbuka.

Kwegura kwa Minisitiri w’ubabanyi n’amahanga bije bikurikira umwuka utari mwiza hagati y’Ubuholandi n’Uburusiya umaze iminsi nk’uko VOA yabitangaje.

Ubuholandi bushinja Uburusiya kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya sosiyete Malaysian Airlines mu kirere cya Ukraine ku italiki ya 17 y’ukwezi kwa kalindwi mu mwaka w’2014. Iryo hanurwa ryahitanye abantu 298.

Halbe Zijlstra, wari Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuholandi yeguye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa