Kigali

Mu magambo ateye agahinda Robert Mugabe yasangije AU ubuzima abayemo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 27 February 2018 Yasuwe: 4158

Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe yatangaje ko umugore we Grace Mugabe ahora mu marira adashira yongeraho ko nawe aho ari adatekanye.

Yavuze ko uyu wahoze ari umugore wa Perezida kuri ubu atotezwa n’ ubutegetsi bwasimbuye ubw’ umugabo we (ubwa Mnangagwa).

Robert Mugabo mu ntangiriro z’ iki Cyumweru yahamagaye umuyobozi w’ umuryango w’ ubumwe bw’ Afurika Moussa Faki Mahamat amubwira ko adatekanye nk’ uko Moussa Faki Mahamat yabibwiwe.

Yagize ati “Barakubwiye ngo ndatekanye, ariko se ubu nibwo buzima kwiriye kubamo?”

Yakomeje agira ati "Umugore wanjye arira buri munsi. Baramutoteza… Ndi igiki ntafite umugore wanjye , ntafite umugore wanjye? Ntabwo dutekanye. Ibyo itegeteko nshinga ritwemerera barabinyimye.”

Yunzemo ati "Ntugire ngo wenda ndimo kuririra inyungu zanjye bwite, niyemeje kurwana ngo mbohore abaturage, ntabwo ari inyungu zanjye narwaniraga ariko se kuki banyima ibyo itegeko nshinga rinyemerera”

"Kuki batoteza abaturage? Bamwe muri bo n’ ibikoresho by’ abakomeye. Ni gute wirukana Umuyobozi wa kaminuza kubera impamyabumenyi mpimbano ya PhD? Bamwe muri bo ni ibicucu n’ injiji”.

Mu cyumweru gishize nibwo Umuyobozi wa Kaminuza ya Zimbabwe, Levy Nyagura, yatawe muri yombi akekwaho gushugurikira impamyabumenyi y’ ikirenga PhD Madame Grace, umugore wa Mugabe.

Mugabe avuga ko mbere y’ uko umugore we abona dogitora yabanje kwiga mu Bushinwa akarangizayo.

Ati “Byari byoroshye.Umugore wanjye yize mbibona abona dogitora, ni gute umuntu abyuka mu gitondo agahimba ikintu ngo umugore wanjye afite dogitora atakoreye?”

Ibi bitangajwe mu gihe hashize amezi atatu gusa Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe yeguye kuri uyu mwanya yo kotswa igitutu n’ igisirikare ngo ave ku butegetsi.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Ibaruwa y’ impinduramatwara Gen. Kale Kayihura yandikiye...

Mu 1982, nibwo Kale Kayihura yinjiye mu nyeshyamba zari zirangajwe imbere...
15 July 2018 Yasuwe: 3884 0

Barack Obama yongeye gusura Kenya

Kuri iki Cyumweru nibwo indege yari itwaye Barack Obama wahoze ari Perezida...
15 July 2018 Yasuwe: 1908 0

Perezida Magufuli yasabye ko abanyururu bakoresha akazi amanywa n’ ijoro...

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yavuze ko imfungwa n’ abagororwa bo...
15 July 2018 Yasuwe: 1341 0

Perezida Salva Kiir yongerewe manda nta matora abaye

Inteko ishingamategeko ya Sudani y’epfo yatoye umwanzuro wo kongera manda ya...
13 July 2018 Yasuwe: 1154 0

Perezida Trump yiyemeje kurangiza amakimbirane yo muri Afurika

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasezeranyije ko agiye...
13 July 2018 Yasuwe: 1785 0

Perezida ushaje muri Afurika yavuze itariki amatora azaberaho ntiyavuga...

Perezida wa Cameroon Paul Biya yatangaje ko amatora ya Perezida wa...
11 July 2018 Yasuwe: 1319 0