skol
fortebet

Mu rugo rwa Depite Bob wine hatewe gerenade ya kabiri, bituma avuga amagambo akomeye

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Umudepite akaba n’ umwe muhanzi bakomeye muri Uganda, Robert Kyagulanyi benshi bazi ku Izina rya Bob Wine yatangaje mu ijoro ryakeye abantu batamenyekanye bateye gerenade mu rugo rwe mu karere ka Wakiso ikangiza byinshi.
Iyi gerenade avuga ko yatewe 1: 20 nta muntu yakomekeje gusa ngo yangije byinshi.
Mu butumwa yashize ku rubuga rwe rwa facebook, Depite Robert Kyagulanyi yavuze ko atari ubwa mbere mu rugo rwe hatewe gerenade ikahaturikira.
Uyu mudepite arakeka ko bifitanye isano n’ (...)

Sponsored Ad

Umudepite akaba n’ umwe muhanzi bakomeye muri Uganda, Robert Kyagulanyi benshi bazi ku Izina rya Bob Wine yatangaje mu ijoro ryakeye abantu batamenyekanye bateye gerenade mu rugo rwe mu karere ka Wakiso ikangiza byinshi.

Iyi gerenade avuga ko yatewe 1: 20 nta muntu yakomekeje gusa ngo yangije byinshi.

Mu butumwa yashize ku rubuga rwe rwa facebook, Depite Robert Kyagulanyi yavuze ko atari ubwa mbere mu rugo rwe hatewe gerenade ikahaturikira.

Uyu mudepite arakeka ko bifitanye isano n’ akazi asigaye akora muri politiki dore ko ari mu badepite badashyigikiye ko ingingo ya 102, agaka ka kabiri ivugururwa.

Yagize ati “Inshuti zanjye zizi byinshi kundusha zangiriye inama yo kumenyesha polisi. Zinsaba kugira amakenga kubyo ndya, nywa, uko twara aho mva n’ aho njya, no kubankoraho ngiye mu nteko.

Yakomeje agira ati “Bisa n’ aho bifitanye isano no kuba ntashyigikiye ikurwaho ry’ imyaka ntarengwa mu itegeko nshinga. Hari uwampamagaye arambwira ngo ibi bintu nintabivamo nzarangizwa cyangwa mugazwe”

Depite Bob yavuze ko yiteguye gupfa aho guhindura imitekerereze ku ivugururwa ry’ itegeko nshinga.

Ati “Hari ibikorwa by’ ubugwari birimo gukorerwa abafite imitekerereze mizima. Ntabwo turi mu ntambara. Turi abaturage, dukunda igihugu cyacu, n’ abazadukomokaho. NTIDUKWIYE DUTERWA UBWOBA. Bamenye ko nta cyaburizamo igitekerezo igihe cyaje. Nimunyica ndi umwe abandi igihumbi bazahaguruka. Isi ibihanze amaso!”

Iyi ngingo itavuguruwe yabera Perezida Museveni itangambanyi ntazongere kwiyamamariza kuyobora Uganda. Ivuga ko Perezida wa Uganda agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 35 na 75.

Perezida Museveni amaze kugeza kuri 73 bivuze ko iyi manda ayoboye izarangira afite 77.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa