skol
fortebet

Zimbabwe: Mugabe ntiyabonetse mu irahira rya Perezida mushya w’abana icyenda

Yanditswe: Friday 24, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuva kuri uno wa gatanu, iguhugu cya Zimbabwe kiyobowe na Perezida mushya nyuma y’imyaka 37 yari ishize Robert Mugabe yisangiza ubutegetsi.Perezida Mushya wa Zimbabwe yagiriwe icyizere cyo gusimbura umukambwe Robert Mugabe nyuma gato yo kwirukanwa ku mwanya wa Visi Perezida w’iki gihugu.
Perezida Emmerson Mnangagwa, imbere y’isinzi ry’abitabiriye ibirori byo kumurahiza nk’umukuru w’igihugu yagize ati "Njyewe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, nka Perezida wa Zimbabwe nemeye kutazahemukira Republika (...)

Sponsored Ad

Kuva kuri uno wa gatanu, iguhugu cya Zimbabwe kiyobowe na Perezida mushya nyuma y’imyaka 37 yari ishize Robert Mugabe yisangiza ubutegetsi.Perezida Mushya wa Zimbabwe yagiriwe icyizere cyo gusimbura umukambwe Robert Mugabe nyuma gato yo kwirukanwa ku mwanya wa Visi Perezida w’iki gihugu.

Perezida Emmerson Mnangagwa, imbere y’isinzi ry’abitabiriye ibirori byo kumurahiza nk’umukuru w’igihugu yagize ati "Njyewe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, nka Perezida wa Zimbabwe nemeye kutazahemukira Republika ya Zimbabwe, kubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko atandukanye y’igihugu cyacu.”

Perezida Emmerson Mnangagwa yarahiriye muri sitade nkuru iri mu gace ka Harare.Umuhango witabiriwe n’abatari bari bateranira ku kibiga cy’umupira mu murwa mukuru w’iki gihugu Harare.

Bamwe mu banyezimbabwe bitabiriye ibirori by’irahiraryiwe, bagize bati: "Twiteze byinshi kuri perezida wacu mushya,twari twararasubijwe inyuma twari tuyobowe nabi. Harambe abasirikare bacu batuvanyeko Mugabe’.Ibi babibwiye Ijwi ry’Amerika.

Emmerson Mnangagwa w’imyaka 75, aje ku butegetsi mugihe ubutunzi bwa Zimbabwe bugeze aho umwanzi ashaka. Mu ijambo yatangaje avuye mu bihungiro muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa kane w’ikicyumweru yijeje abanyagihugu imirimo.

Perezida Mnangagwa azayobora Zimbabwe igihe cyari gisigaye kuri manda ya Mugabe, yakaba azasoza mu kwezi kwa cyenda umwaka wa 2018. Inyuma y’icyo gihe biteganyijwe ko hazatangira amatora y’umukuru w’Igihugu.


Emmerson Mnangagwa ubwo yarahiriraga kuyobora Zimbabwe

BBC yanditse ko kuba Mugabe atitabiriye uyu muhango ahanini byatewe n’uko yambuwe ubutegetsi mu gihe kidakwiye atarangije manda ye.Ngo kuba yarashyizweho igitutu n’ingabo z’igihugu ndetse n’abaturage akegura si ibintu byamunyuze.

Mu nkuru yasohotse kuri BBC kuri uyu wa kane yanditse ko Mugabe Gabriel yahawe ubudahangarwa , ko atazigera akurikiranwa n’inzego z’ubutabera ku byaha birimo ruswa n’akarengane yagiye ashinjwa kenshi mu myaka yatambutse.

Ikindi kandi azahabwa ingabo zo kumurinda iwe kandi akomeze ahabwe umushahara we buri kwezi nk’uko bisanzwe.Mugabe aherutse gutangaza ko azakomeza gufasha ku butegetsi umusimbuye.

Perezida musha afite imyaka 75 n’abana icyenda, umugore we yitwa Auxilia Mnangagwa.Abaturage bageze mu irahira rya Mnangagwa bitwaje ibipupe bishushanya ingwe kuko bakunda kumwita Ingwe.

Perezida Mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa na Madamu wiwe Auxillia, kuri uno wa gatanu mu birori byo kurahira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa