skol
fortebet

Mugabe yandikiye inteko ishinga amategeko ayimenyesha ko yeguye ku mpamvu ze bwite

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe amaze kwegura mu gihe inteko yari yatangiye kwiga ku buryo bwo kumweguza ku ngufu kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017, Ishyaka riri ku butegetsi ryatangaje ko Emmerson Munangagwa ariwe uhita aba Perezida w’ inzibacyuho.
Saa munani nibwo byari biteganyijwe ko abadepite batangira kwiga ku ngingo yo kweguza uyu mukuru w’igihugu umaze imyaka 37 ku butegetsi.
Reuters ivuga ko ubwo ibiganiro byari bigitangira, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Mudenda yavuze (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe amaze kwegura mu gihe inteko yari yatangiye kwiga ku buryo bwo kumweguza ku ngufu kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017, Ishyaka riri ku butegetsi ryatangaje ko Emmerson Munangagwa ariwe uhita aba Perezida w’ inzibacyuho.

Saa munani nibwo byari biteganyijwe ko abadepite batangira kwiga ku ngingo yo kweguza uyu mukuru w’igihugu umaze imyaka 37 ku butegetsi.

Reuters ivuga ko ubwo ibiganiro byari bigitangira, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Mudenda yavuze ko Robert Mugabe yohereje ibaruwa ihamya ko yeguye, abibwira inteko yabyakiranye ibyishimo.

Mugabe yari yahamagaje inama isanzwe y’abaminisitiri isanzwe iba ku wa Kabiri haza bane gusa abandi 17 bajya mu yo kumweguza.

Mugabe yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka ku wa Gatandatu asimbuzwa Emmerson Mnanganwa yari yavanye ku mwanya wa Visi Perezida.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Mnangagwa yasohoye itangazo avuga ko atakwitabira ibiganiro byari biteganyijwe hagati ye na Mugabe, amusaba kwegura cyangwa akabikorerwa ku ngufu.

Yavuze ko akiri mu buhungiro kandi adateganya kuhazva Mugabe atarava ku butegetsi kuko afite impungenge z’umutekano we.

Yahunze Mugabe amaze kumwirukana bigafatwa nk’uburyo bwo gushaka ko umugore we Grace azamusimbura.

Igisirikare cyinjiye muri politiki nyuma y’iyirukanwa rya Mnangagwa ugifitemo inshuti nyinshi zikomeye kuko yarwanye urugamba rw’ubwigenge.

Mugabe niwe Perezida rukumbi wayoboye Zimbabwe kuva yakwigenga ku bakoloni b’Abongereza mu 1980.

Yabanje kuyobora nka Minisitiri w’Intebe aba Perezida mu 1987, akomeza gutorerwa izindi manda mu buryo butavuzweho rumwe ndetse yaniteguraga kongera kwiyamamaza nubwo ku myaka 93 ubuzima bwe busa nk’uburi mu marembera.

Ibitekerezo

  • Bamubabarire Batamushiraho imi Isango Museveni nawe Arebereho dorenawe Amezenkuwaguze Igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa