skol
fortebet

“Muri gukina n’umuriro”-Perezida Museveni abwira Bobi Wine n’abarwanashyaka be

Yanditswe: Friday 20, Nov 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda ,Yoweli Kaguta Museveni yabwiye mugenzi we Bobi Wine ufunzwe azira kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu kwiyamamaza kwe ko we n’abarwanashyaka be bari gukinisha umuriro kubera imyigaragambyo bari gukora.

Sponsored Ad

Depite Kyagulanyi uri kwiyamamariza kuba perezida yafashwe ku wa Gatatu ari kwiyamamariza mu Karere ka Luuka ariko kuva ubwo imyigaragambyo yahise yaduka I Kampala aho abantu 19 bamaze kuyigwamo.

Ubwo Museveni yagezaga ijambo ku baturage bo mu majyaruguru ya Uganda aho yarimo kwiyamamariza, yavuze ko Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ariwe uri gutera abarwanashyaka be kwigaragambya ndetse ko bari gukinisha umuriro.

Yagize ati “Ntabwo twakwihanganira abantu bavangiwe.bari gukina n’umuriro.Twavuye kure ku buryo tutakwemerera abantu kwangiza igihugu cyacu.

Abashyigikiye Bobi Wine bashinjwe gutera abayoboke ba NRM ya Museveni barabakubita babagira intere.

Mu mafoto n’amashusho aherutse kujya hanze yagaragaje abayoboke ba Bobi Wine bari gutwika ibyapa byamamaza Museveni ndetse banasaba ko uwo bashyigikiye arekurwa.

Museveni yabwiye abashyigikiye Bobi Wine ati “Niba bashaka kurwana,icyo nicyo gice turi beza cyane.Igihe kizagera ubwo abantu bazajya batinya no gukora ku mwenda wa NRM uri ku muhanda.”

Abantu 19 bamaze kugwa mu myigaragambyo nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje. Polisi yatangaje ko abantu bamaze gutabwa muri yombi bagera kuri 350.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko kuri uyu wa Kane, Bobi Wine urimo kwiyamamaza ahagarariye ihuriro National Unity Platform (NUP), yanze gusinya inyandiko zari kumwemerera kurekurwa atanze ingwate.

Nyuma y’ifungwa rya Bobi Wine n’umukandida Patrick Amuriat uhagarariye ishyaka FDC mu matora (we yaje kurekurwa), abakandida bane barimo Gen Maj Mugisha Muntu wa Alliance for National Transformation, umukandida wigenga John Katumba, Lt Gen Henry Tumukunde uhagarariye Renewed Uganda na Norbert Mao uhagarariye Democratic Party (DP) mu matora ya perezida, babaye bahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza, mu kwifatanya na bagenzi babo.

Erias Lukwago na we urimo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala na we yabaye ahagaritse kwiyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa