skol
fortebet

Museveni ashobora gufunga abaganga nibigaragambya

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni, ngo yaba yarabwiye abari mu ishyirahamwe ry’abaganga muri icyo gihugu ko azashyiraho amategeko y’ibihe bidasanzwe anafunge abaganga, nibaramuka bagiye mu myigaragambyo iteganijwe mu cyumweru gitaha.
Umukuru w’iryo shyirahamwe yavuze ko ibyo byavugiye mu nama barimo kuwa kabiri.
Ariko ushinzwe amakuru mu biro bya Perezida Museveni yabihakanye.
Amakuru aravuga ko Perezida Museveni ngo yaba yinjiye muri iki kibazo kugirango aburizemo icyari kuba (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni, ngo yaba yarabwiye abari mu ishyirahamwe ry’abaganga muri icyo gihugu ko azashyiraho amategeko y’ibihe bidasanzwe anafunge abaganga, nibaramuka bagiye mu myigaragambyo iteganijwe mu cyumweru gitaha.

Umukuru w’iryo shyirahamwe yavuze ko ibyo byavugiye mu nama barimo kuwa kabiri.

Ariko ushinzwe amakuru mu biro bya Perezida Museveni yabihakanye.

Amakuru aravuga ko Perezida Museveni ngo yaba yinjiye muri iki kibazo kugirango aburizemo icyari kuba nk’akaga mu gihugu mu gihe abaganga bo mu bitaro bya leta ndetse n’ibigo nderabuzima bagira icyarimwe mu myigaragambyo.

Ukuriye ishyirahamwe ry’abaganga muri Uganda yavuze ko Perezida Museveni yamwihanangirije we n’abagenzi be ko azatangaza ibihe bidasanzwe kandi agata muri yombi abaganga niba bakomeje umugambi wabo wo kwitabira imyigaragambyo idasanzwe kuwa mbere.

Leta ariko yahakanye iri terabwoba rivugwa avuga ko inama yabaye mu mwuka w’ubusabane.

Museveni ngo yabemereye ivugururwa ry’imishahara y’abaganga kandi ko hazakurikiraho izindi nama kuri iki kibazo.

Abagize ishyirahamwe ry’abaganga ngo bagomba kongera guhura kuwa mbere kugirango barebe niba bakomeje umugambi wabo wo kwigaragambya.

Abaganga barinubira umushahara muto ndetse n’ibura ry’imiti n’ibikoresho bituma habaho impfu zashoboraga kwirindwa.

Umuganga ufite umushahara wo hejuru kurusha abandi muri Uganda ahembwa amashiringi angana n’amadolari igihumbi gusa ku kwezi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa