skol
fortebet

Mushiki wa Ben Rutabana yavuze ibibazo 2 by’ingutu byaciyemo ibice ishyaka rya RNC

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

Mushiki wa Ben Rutabana,Madamu Gwiza Tabitha yatangaje ko kubirukana mu ishyaka RNC bitakurikije amategeko agenga iri shyaka aho yemeje ko babahoye kubaza iby’umuvandimwe wabo Ben Rutabana n’ikibazo cy’amafaranga.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere taliki ya 09 Ukuboza 2019, umuvugizi wa RNC Dr Etienne Mutabazi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Tabitha Gwiza na Simeon Ndwaniye n’abandi 2 bari mu buyobozi bw’ishyaka RNC muri birukanwe burundu mu ishyaka kubera "kutubaha inzego z’ubuyobozi no kudakora hakurikijwe amategeko atugenga".

Madamu Gwiza yavuze ko mu nama nshingwabikorwa y’abantu umunani (8) ihagarariye RNC muri Canada 4 muri bo ari bo birukanwe kuko "bamaganye amafuti yariho akorerwa mu ntara ya Canada".

Ati: "Byatangiye ubwo umubitsi wacu (Jean Paul Ntagara na we wirukanywe) yatswe amafaranga n’umukuru wacu adafitiwe impamvu, amubwira ngo dukeneye andi madorari ohereza.Undi arabyanga kuko bigomba kwemezwa no gutangirwa ibisobanuro".

Madamu Gwiza avuga ariko ko ibibazo byose bishingiye ku ibura rya Ben Rutabana, uyu yari komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka RNC.

Benjamin Rutabana,yaburiwe irengero kuva mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, nkuko abo mu muryango we babivuga.

Ati: "Nkanjye umuvandimwe we wo mu maraso iyo uhagurutse ukabaza uti Ben Rutabana yarengeye he, uba ubaye umwanzi w’ihuriro nyarwanda [RNC]".

Avuga ko n’utari umuvandimwe we ubajije icyo kibazo ahinduka umwanzi muri RNC.

"Urebye neza ni aho ibibazo bishingiye ku muvandimwe wacu warigishijwe. Iyo urebye uko babyitwaramo ubona ko ari bo bari hejuru y’iri bura rya Ben Rutabana".

Umuvugizi wa RNC Bwana Mutabazi, ejo yabwiye BBC ko ikibazo cya Ben Rutabana nk’umurwanashyaka wabo bari kugikurikirana.

Madamu Gwiza avuga ko Ben Rutabana ari mu maboko y’abayobora RNC ariko ngo bizwi n’agatsiko k’abantu bacye, avuga ko bazi ababiri inyuma kandi hari abanyamategeko babo bari kubikurikirana.

Ibitekerezo

  • Mureke POLITIKE murebe ikindi mukora.Politike izana amacakubiri n’amatiku ndetse n’ubwicanyi.Muge mwibuka ko ibyo murimo byo kugambana n’inzangano bibabaza imana yaturemye ishaka ko dukundana.Mwibuke umuririmbyi Zao Zoba waririmbye ngo "mujugunye intwaro zanyu,mwimakaze urukundo".Nicyo imana idusaba twese.Abanga kuyumvira,nayo izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Jetez vos armes,tenons-nous la main dans la main.Niko Zoba yaririmbye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa