skol
Kigali
startimes

Mushiki wa Donald Trump avuga ko ari ’indyarya itagira amahame igenderaho’

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 August 2020 Yasuwe: 1907

Mushiki mukuru wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko musaza we ari umubeshyi "utagira amahame agenderaho", nkuko amajwi yafashwe mu ibanga abihishura.


Ayo magambo akaze ya Maryanne Trump Barry wahoze ari umucamanza wa leta, yafashwe na mwisengeneza we Mary Trump watangaje igitabo mu kwezi gushize kinenga bikomeye Perezida Trump.

Madamu Barry yumvikana agira ati: "Ubutumwa bwe bwo kuri Twitter bwo gatsindwa, no kubeshya, Mana yanjye. Ni uburyarya n’ubugome".

Mary Trump yavuze ko yafashe amajwi ya nyirasenge nka gihamya yo kwirinda ko hagira umurega mu nkiko.

Bwana Trump yasubije kuri ibi bishya byahishuwe abinyujije mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye bya White House agira ati:

"Buri munsi, ni ikindi kintu, ni nde ubyitayeho".

Iby’aya majwi byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The Washington Post, nyuma yaho ibiro ntaramakuru Associated Press nabyo birayatangaza biyacyesha icyo kinyamakuru.

’Yari afite umuntu umukorera ibizamini’

Muri ayo majwi y’ibanga, Madamu Barry anenga gahunda ijyanye n’abimukira y’ubutegetsi bwa Trump, yatumye abana bafatirirwa mu bigo bibafunga byo ku mupaka.

Yagize ati: "Icyo ashaka gusa ni ugushimisha abamushyigikiye".

Igitabo cya Mary Trump yacyise ’Too Much and Never Enough: How My Family Created the World’s Most Dangerous Man’.

Ugenecyereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ’Ufite byinshi cyane ariko bitamunyura na rimwe: Uko umuryango wanjye waremye umugabo uteje ibyago cyane kurusha abandi ku isi’.

Kimwe mu bikomeye Mary Trump avuga muri icyo gitabo cye, ni ukuntu sewabo yarishye amafaranga inshuti ye ngo imukorere ikizamini kizwi nka ’SAT’ - gituma abanyeshuri bemererwa kwinjira muri kaminuza.

Madamu Barry agaruka kuri ibi muri ayo majwi, akavuga ko anibuka izina ry’iyo nshuti ye yamukoreye ikizamini.

Ati: "Yemerewe kwiga muri Kaminuza ya Pennsylvania kuko yari afite umuntu wamukoreye ibizamini".

Madamu Barry mbere yashyigikiraga musaza we Donald ndetse yigeze kuvuga ko bafitanye umubano wa hafi. Yigeze kuvuga inkuru y’ukuntu musaza we yamusuye buri munsi yamaze mu bitaro ubwo yari yabazwe.

Ati: "Inshuro imwe yari kuba ihagije - nk’inshingano. Uko ni ko urukundo rwigaragaza, iyo urengejeho". Yanavuze ko "yari abizi neza akiri umwana ko atanagerageza kurushanwa na Donald".

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

DR Congo: Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Kabila yasimbuye ku...

Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi...
22 September 2020 Yasuwe: 1009 0

Burundi:Brig. Gen. Athanase Kararuza yiciwe hamwe n’umuryango we,abafite...

Brig. Gen. Athanase Kararuza wari umujyanama wa Visi Perezida wa Repubulika...
22 September 2020 Yasuwe: 4032 0

UN irizihiza imyaka 75 imaze ishinzwe -N’iki gikomeye yagezeho...

Umuryango w’abibumbye ku isi, ONU cyangwa UN, ibihugu biwugize uyu munsi...
21 September 2020 Yasuwe: 316 0

Joseph Kabila ari mu nzira yo gusubirana ubutegetsi – Minisitiri Claude...

Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere rirambye muri Repubulika Iharanira...
19 September 2020 Yasuwe: 2990 1

Prime Niyongabo na Pontien Baritonda bahoze bafite ipeti rya Colonel mu...

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, (Rtd) Col. Prime Niyongabo wahoze ayobora...
19 September 2020 Yasuwe: 2227 0

Burundi: Imbonerakure zagabweho igitero zimwe ziricwa izindi...

Mu ijoro ryakeye ahitwa Kiganza muri zone ya Maramvya muri Komini Burambi...
16 September 2020 Yasuwe: 2413 0