skol
fortebet

Mwishywa wa Robert Mugabe yahunze igihugu

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Mwishywa w’uwahoze ari Perezida Zimbabwe,Robert Gabriel Mugabe yahunze igihugu, avuga ko anejejwe no kuba yarabaye muri Guverinoma ya Mugabe ariko ko atari kuguma mu gihugu mu gihe cyose abona ko umutekano we utameze neza.
Patrick zhuwao yavuze ko adateganya kugaruka muri Zimbabwe.Uyu mugabo kuri ubu uri muri Afurika y’Epfo yavuye mu gihugu nyuma y’inkubiri yari muri Zimbabwe aho abasirikare basabaga Mugabe kuva ku butegetsi.
Aganira na Standard Newspaper ducyesha iyi nkuru,ku murongo wa (...)

Sponsored Ad

Mwishywa w’uwahoze ari Perezida Zimbabwe,Robert Gabriel Mugabe yahunze igihugu, avuga ko anejejwe no kuba yarabaye muri Guverinoma ya Mugabe ariko ko atari kuguma mu gihugu mu gihe cyose abona ko umutekano we utameze neza.

Patrick zhuwao yavuze ko adateganya kugaruka muri Zimbabwe.Uyu mugabo kuri ubu uri muri Afurika y’Epfo yavuye mu gihugu nyuma y’inkubiri yari muri Zimbabwe aho abasirikare basabaga Mugabe kuva ku butegetsi.

Aganira na Standard Newspaper ducyesha iyi nkuru,ku murongo wa Telefone yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva mu gihugu nyuma y’uko abakozi be batangiye gushimutwa abandi bagakubitwa bucece ntawuvuga.

Yagize ati “Iyo urebye ukuntu abakozi banjye bahohoterwaga bagakubitwa bazira njyewe, ni icyemezo kiza kuri njye kandi gishimangira ko umutekano utari wifashe neza."

Yungamo ati “Abantu bashobora kuvuga ko nahuze igihugu,yego nibyo nahunze igihugu aho kugirango ntegereze ko bazanyica.”Yasabye abafashe igihugu gukoresha imbaraga zabo mu kurinda abaturage aho kubica.

Ku ngoma ya Mugabe, mwishywa we, Patrick yari umukozi ukomeye akanaba umwe mu bari bashinzwe gukurikirana ubukungu muri Zimbabwe.

Uyu mugabo ufite deredi (imisatsi myinshi ku mutwe iboshye) w’imyaka 50 y’amavuko yabaye hafi ya Grace Mugabe ndetse aninjira mu kazu k’abantu 40 banyerezaga umutungo w’iki gihugu aza guhunga igihugu mbere y’ukwezi kumwe abasirikare bitegura kweguza Mugabe.

Zhuwao yavuze ko Mugabe yemeye kurekure ubutegetsi kugirango hatagira amaraso ameneka mu gihugu.

Avuga ko nawe yahisemo guhunga igihugu, ari umwanzuro atahatirijwe kugirango abaturage ba Zimbabwe batekane.Ngo ibijyanye na Politike yamaze kubihagarika ‘ubuzima bwanjye muri politike bwarangiranye n’ingoma ya Mugabe.”

Zhuwao ni umwana wa mushiki wa Mugabe witwa,Sabina yitabye Imana mu myaka irindwi ishize.

Yahunze igihugu atinya kugirirwa nabi/Photo:Facebook

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa