skol
fortebet

Myanmar: Perezida Suu Kyi wakuwe ku butegetsi agahita afungwa yerekanwe ku mugaragaro bwa mbere

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

Muri Myanmar, umukuru w’igihugu, Aung San Suu Kyi, wahiritswe ku butegetsi na guverinoma ye n’abasirikali ku italiki ya mbere y’ukwa kabiri gushize, yongeye kugaragara.

Sponsored Ad

Aung San Suu Kyi yitabye urukiko rwakoreshaga ubuhanga bw’amashusho ya videwo. Ni ubwa mbere agaragaye hanze nyuma ya gukurwa nabi ku butegetsi. Afungiwe iwe mu rugo ku icumbi rye ry’akazi.

Aung San Suu Kyi, w’imyaka 75 y’amavuko, aregwa ibyaha bitatu birimo gushishikariza rubanda kwigomeka ku butegetsi, kwica amategeko agenga ibihe by’ibiza agakoreshya amakoraniro anyuranyije n’ingamba zo kwirinda Covid-19, no kwica amategeko agenga kohereza no gutumira ibicuruzwa mu mahanga.

Mu isaka ryakorewe iwe mu rugo, abagenzacyaha bavuga ko bahatahuye amaradiyo y’itumanaho atandatu atari yarandikishije mu mategeko kandi yari yatumije mu mahanga atabisabiye uruhushya.

Ibi byaha biramutse bimuhamye, ntiyazabasha kongera kwiyamamaza mu matora ataha azakoreshwa n’igirikare nyuma y’umwaka.

Hagati aho, uyu munsi na none abaturage bahanganye n’ingufu za gisirikare basubira mu myigagarambyo ari ibihumbi n’ibihumbi, cyane cyane mu mujyi wa Yangon, munini kurusha iyindi muri Myanmar.Abasirikare babarashemo ibyuka biryana mu maso.

Ejo ariko bwo babarashe n’amasasu y’intambara. Abaturage 18 barapfuye, abandi 30 barakomereka, nk’uko Umuryango w’Abibumbye wabitangaje. Imyigaragambyo iba, idacogora, buri munsi mu gihugu cyose cya Myanmar, cyera cyitwaga Birimaniya, kuva kudeta ibaye.

Ishyaka NLD rya Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora n’amajwi 83% mu matora yo mu kwa 11 umwaka ushize yabonetse nka referandum yo gushyiraho ubutegetsi bwa gisiviri.

Yari amatora ya kabiri gusa kuva mu 2011 ubutegetsi bwa gisirikare buvuyeho.

Gusa abasirikare bakomeje kwamagana ibyavuye mu matora, banaregera urukiko rw’ikirenga barega Aung San Suu Kyi na komisiyo y’amatora.

Ubwoba ko hashobora kuba guhirika ubutegetsi bwariyongereye mu minsi ishize kuko abasirikare bavuze ko bagiye "kugira icyo bakora" kuri ubwo bujura. Komisiyo y’amatora yanenze ibyavuzwe n’abasirikare.

Aung San Suu Kyi ni inde?

Ni umukobwa wa General Aung San intwari yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Uwo yishwe ubwo uyu mukobwa we yari afite imyaka ibiri gusa, mbere gato y’uko Myanmar ibona ubwigenge ku bakoloni b’Abongereza mu 1948.

Aung San Suu Kyi hari ubwo yari ikirango cy’uburenganzira bwa muntu - impirimbanyi yaretse ubwisanzure bwe agahangana n’abajenerali bategetse iki gihugu imyaka myinshi.

Mu 1991, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, mu gihe yari afungiwe mu rugo, ashimwa nk’urugero rudasanzwe "rw’imbaraga z’abadafite imbaraga".

Madamu Suu Kyi yamaze imyaka 15 afunze hagati ya 1989 na 2010.

Mu kwezi kwa 11/2015 yayoboye ishyaka National League for Democracy (NLD) ryatsinze amatora ku bwiganze, yari abaye bwa mbere muri iki gihugu mu myaka 25.

Itegekoshinga rya Myanmar ryamubuzaga kuba perezida kuko afite abana bafite ubwenegihugu bw’andi mahanga. Ariko uyu mugore w’imyaka 75 ubu,yaje kuba umutegetsi mukuru w’iki gihugu.

Gusa kuva yagera ku butegetsi, ubutegetsi bwe bwaranzwe no kwibasira ba nyamucye b’abayisilamu bo mu bwoko bw’aba Rohingya.

Mu 2017 ibihumbi amagana by’aba Rohingya bahungiye mu baturanyi muri Bangladesh kubera guhigwa kwabo kwavuye ku bitero byagabwe kuri station za polisi mu gace ka Rakhine.

Ibihugu by’amahanga byahoze bishyigikiye Madamu Suu Kyi byamushinje kureberera amabi akorerwa aba-Rohingya bamwe bise jenoside.

Imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu 2019, abamuburanira bavuze impamvu igisirikare cyakoresheje imbaraga bituma benshi batakariza ikizere Suu Kyi wigeze kuba ikirango cy’amahoro.

Mu gihugu cye ariko, Suu Kyi arakunzwe cyane mu baturage nyamwinshi b’aba Buddhist bagirira impuhwe nkeya aba Rohingya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa