Kigali

Netanyahu yifuje ko televiziyo "Al Jazeera " ifungwa muri Israel

Amakuru   Yanditswe na: Renzaho Ferdinand 26 July 2017 Yasuwe: 725

Minisitiri w’ intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yatangaje ko ikinyamakuru gikomeye gifite televiziyo y’ Abakatari Al Jazeera kigomba gufungwa muri Israel kubera guhembera amakimbirane n’ihohoterwa

Netanyahu yanzuye ko Al Jazeera igomba gufungirwa ibikorwa byacyo mu gihugu cya Israeli kubera ko ikomeje gutangaza ibintu byatuma haduka ihohoterwa n’imvururu zitandukanye mu baturage.

Inkuru ya independent.co.uk ivuga ko Netanyahu abicishije kuri Facebook yanditse ko umurongo w’itangazamakuru ry’ikinyamakuru Al Jazeera ukomeje guhembera imvururu ibikurije ku bintu itangaza ku rusengero rwa Temple Mount.

Mu magambo ye yagize ati: "Nasabye inshuro nyinshi ko Al-Jazeera ifunga imiryango I Yeruzalemu. Niba bidakozwe, kubera impamvu z’ubutegetsi bw’igihugu, nzashyiraho itegeko rigamije gukura Al Jazeera muri Israel.”

Aljazeera ni ikinyamakuru cyandika kuri murandasi kikaba kandi kinafite televiziyo ikunzwe cyane ya Al Jazeera ikoresha ururimi rw’Icyarabu.

Author : Renzaho Ferdinand

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kim Jong un yongeye guhura na mugenzi we wa Koreya y’ Epfo...

Iyi nama ibaye iya kabiri hagati ya Perezida wa Koreya yepfo, Moon Jae-in...
26 May 2018 Yasuwe: 1414 0

Perezida Trump yongeye asubizaho ibiganiro na Koreya ya Ruguru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Trump nyuma y’ umunsi umwe...
26 May 2018 Yasuwe: 573 0

Trump nta gihuye na Kim Jong un mu kwezi gutaha

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ntabwo azahura na Kim...
24 May 2018 Yasuwe: 609 0

Umuhungu wa Perezida wa Afurika Y’Epfo yagiye gusaba umukobwa muri Uganda...

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Andile Ramaphosa w’imyaka 36 umuhungu wa...
21 May 2018 Yasuwe: 9371 1

Umusirikare mukuru w’ Ubufaransa yavuze ko ibyo yabonye muri Jenoside...

Uwabaye muri Opération Turquoise ngo ntagoheka kubera ibyo yabonye muri...
21 May 2018 Yasuwe: 1589 0

Barack Obama na Hillary Clinton ngo bagiye gutabwa muri yombi

Mike Adams Umunyamerika w’ impuguke muri politiki abenshi bafata nk’ umugabo...
18 May 2018 Yasuwe: 7257 0