skol
fortebet

New York: Inteko rusange ya LONI igiye kuvugurura imikorere y’uyu muryango

Yanditswe: Monday 18, Sep 2017

Sponsored Ad

Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye irateganya gutangira imirimo yayo kuri uyu wa kabiri i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika ikaba izaganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane harimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere ya LONI, harimo kureba umutekano uko uhagaze ku isi ndetse no kugenzura aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ingamba zo guhashya burundu indwara ya malaria.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa republika Paul Kagame, ku munsi w’ejo yari ayoboye (...)

Sponsored Ad

Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye irateganya gutangira imirimo yayo kuri uyu wa kabiri i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika ikaba izaganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane harimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere ya LONI, harimo kureba umutekano uko uhagaze ku isi ndetse no kugenzura aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ingamba zo guhashya burundu indwara ya malaria.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa republika Paul Kagame, ku munsi w’ejo yari ayoboye inama ya 14 ya komisiyo y’umuyoboro mugari wa internet.

Perezida Kagame yashimye akazi kamaze gukorwa n’ubwo yemeza ko habayemo ingorane, ariko yemeza ko iyi komisiyo yafashije mu gukemura ibibazo byari byihariye birebana n’ikoranabuhanga ndetse n’imiyoborere.

Yagize ati: “Twagiye tubona raporo zikoze neza, zuzuyemo ubushakashatsi, zakozwe n’abantu bafite ubuhanga n’ingufu.”

Yatangaje ko abakoresha umuyoboro mugari wa internet bakwiriye gukangurirwa kugirwa kugira urubuga rufasha kubona ibisubizo biboneye buri wese ku bibazo bikibangamiye ikoreshwa ry’uyu muyoboro mugari.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa