skol
fortebet

Nigeria: Perezida Buhari yirukanye abagore be

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Nijeriya, Muhammadu Buhari yirukanye abafasha be babiri bakomeye. Birukanywe amezi agera kuri atandatu nyuma y’uko batangiye gushinjwa ibyaha bya ruswa kuva muri Mata uyu mwaka.
Ibyo byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu kuri uyu wa Mbere w’iki tariki 30 Ukwakira 2017. Perezida Buhari yatowe kuba perezida mu mwaka w’ 2015. Yari yatanze integuza abavuga ko atazorohera abarya ruswa mu gihugu cye.
Akigera ku butegetsi yeguje bamwe mu bo batavuga rumwe n’ubuyobozi bwe. (...)

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Nijeriya, Muhammadu Buhari yirukanye abafasha be babiri bakomeye. Birukanywe amezi agera kuri atandatu nyuma y’uko batangiye gushinjwa ibyaha bya ruswa kuva muri Mata uyu mwaka.

Ibyo byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu kuri uyu wa Mbere w’iki tariki 30 Ukwakira 2017.
Perezida Buhari yatowe kuba perezida mu mwaka w’ 2015. Yari yatanze integuza abavuga ko atazorohera abarya ruswa mu gihugu cye.

Akigera ku butegetsi yeguje bamwe mu bo batavuga rumwe n’ubuyobozi bwe.
Ingingo ya perezida Buhari yo kwirukana abo bagare be bakomeye, Babachir Lawal na Ayo Oke ibonwa nk’ikimenyetso cyo kwiyemeza gukomeza guhangana n’abantu bose barya ruswa adashingiye ku byiyumviro bye cyangwa se umutwe wa Politike aturukamo.

Perezida Buhari uyobora iki gihugu cy’igihangange mu bukungu muri Afurika, ubuyobozi yari yabusigiwe na Yemi Osinbajo wari visi Perezida, uyu Yemi niwe wahagarariye Nigeria mu muhango w’ irahira rya Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017.

Tariki ya 19 Kanama 2017 Buhari wari umaze amezi arenga atatu arwariye mu gihugu cy’ Ubwongereza aho yivurizaga indwara 2017 yageze mu gihugu cye asohoka mu ndege yigenza.

Ni ikiruhuko cya kabiri cy’ uburwayi uyu musaza w’ imyaka 74 y’amavuko yarimo mu gihe cy’ umwaka. Ibi biruhuko byombi yabikoreye mu Bwongereza aho akurikiranwa n’ abaganga bamuvura indwara yagizwe ibanga.

Buhari yafashe umwanzuro wo kwirukana abagore be bashinjwa ruswa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa