skol
fortebet

Nkurunziza yahanuriye u Burundi asaba abaturage kwiyiriza buri wa kane

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017 Perezida Pierre Nkurunziza w’ U Burundi yahanuye abwira abitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu ko Imana ikunda igihugu cy’abo kandi bakwiye kwitega igitangaza mu minsi iri imbere.
Ni amasengesho yahurije hamwe abanyacyubahiro batandukanye n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima bw’Igihugu ndetse n’abaturage.
Mu magambo ya, Nkurunziza yagize ati “Imana ikunda Uburundi cyane, muve hano mucyeye ku mitima ku bw’aya masengesho y’uno munsi. ..Uku kwezi tugiye (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017 Perezida Pierre Nkurunziza w’ U Burundi yahanuye abwira abitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu ko Imana ikunda igihugu cy’abo kandi bakwiye kwitega igitangaza mu minsi iri imbere.

Ni amasengesho yahurije hamwe abanyacyubahiro batandukanye n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima bw’Igihugu ndetse n’abaturage.

Mu magambo ya, Nkurunziza yagize ati “Imana ikunda Uburundi cyane, muve hano mucyeye ku mitima ku bw’aya masengesho y’uno munsi. ..Uku kwezi tugiye kwinjira mu bindi bintu bidasanzwe aho Abarundi bagiye kubona no kwakira ibitangaza by’Imana. Imana yo mu juru niyo isumba byose…”

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabwiye abari bateraniye aho bose ko bakwiye kumenya gutunganira Imana kandi bakayisingiza ubutitsa. Yagize ati “Duhinduke niba dukeneye kugira icyo Imana idufasha.”

Yabwiye kandi abari aho ko ashima ko Uburundi buri mu mahoro n’umutekano mu mpande zose, ahamagarira Abarundi gukora amasengesho buri wa kane bakiyiriza nk’uko yabisabye mu giterane cyabereye mu ntara ya Gitega mu minsi ishize.

Yasabye abayobozi b’Uburundi mu nzego zitandukanye ko bakora impinduka mu byo bakora, bahinduke babe abatanga iterambere, amahoro, urukundo, amahoro hamwe n’umunezero.
.
Abayobozi batandukanye b’igihugu cy’Uburundi, duhereye ku mukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA, bitabiriye ayo masengesho no gusangira icyayi, mu cyiswe "Breakfast prayer".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa