skol
fortebet

Nta mezi abiri arashira Perezida Kagame avuye mu Buhinde, Visi Perezida w’ iki gihugu agiye gusura u Rwanda

Yanditswe: Friday 17, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Buhinde yatangaje ko Visi Perezida w’ iki gihugu Hamid Ansari azasura u Rwanda kuva tariki 19 -21 Gashyantare 2017.
Ni uruzinduko ruje nyuma y’ urwo umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda aherutse kugirira mu gihugu cy’ u Buhinde tariki 9 -11 Mutarama aho yari yitabiriye inama mpuzamahanaga yiga ku iterambere ry’ u Buhinde.
Nk’ uko Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Buhinde yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 16 Gashyantare, uru ruzinduko (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Buhinde yatangaje ko Visi Perezida w’ iki gihugu Hamid Ansari azasura u Rwanda kuva tariki 19 -21 Gashyantare 2017.

Ni uruzinduko ruje nyuma y’ urwo umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda aherutse kugirira mu gihugu cy’ u Buhinde tariki 9 -11 Mutarama aho yari yitabiriye inama mpuzamahanaga yiga ku iterambere ry’ u Buhinde.

Nk’ uko Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Buhinde yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 16 Gashyantare, uru ruzinduko rugamije kunoza umubano w’ ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Hamid Ansari azahura na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, agahura kandi na Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza ndetse akanatanga ikiganiro muri Kaminuza y’ u Rwanda UR.

Uretse ibi azanaganira n’ Abahinde bari mu Rwanda ndetse anasure urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruherere ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Kuri ibi hiyongeraho kuba azakirwa na Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire mu by’ uburezi, ubucuruzi n’ ibindi. Mu ruzinduko Perezida Kagame aheruka kugirira mu Buhinde ibihugu byombi byemeranyije kongera ubu bufatanye.

Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari azaba ari kumwe n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutabera Vijay Sampla, abadepite bagera kuri bane, abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye, abacuruzi ndetse n’itsinda ry’abanyamakuru.

Hamid Ansari n’ itsinda azaba ayoboye bazakomereza uruzinduko rwabo mu gihugu cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa