skol
fortebet

"Ntegereje cyane uruzinduko rw’akazi rw’umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame" Perezida Lungu

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Zambia Edgar Chagwa Lungu yatangaje ko ategereje Perezida Paul Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu, mu biganiro bizibanda ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego z’iterambere.
Perezida Lungu yabitangaje kuri uyu wa Kane yifashishije Twitter, nyuma yo kwakira Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Monique Mukaruliza. Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 3 Gashyantare 2017 niyo yagize Mukaruliza ambasaderi muri Zambia, nyuma y’umwaka umwe ayobora Umujyi wa Kigali.
Perezida (...)

Perezida Lungu yagize ati “Zambia iha agaciro gakomeye umubano ifitanye n’u Rwanda, ushingiye ku bwubahane, ubwizerane n’ubufatanye.Ntegereje cyane uruzinduko rw’akazi rw’umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame ngo tuganire ku bufatanye muri gahunda duhuriyeho z’iterambere.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, akeruka kubwira itangazamakuru muri Zambia ko Perezida Kagame azasura icyo gihugu hagati ya tariki 18-19 Kamena 2017, mu rwego rwo kurushaho gutsura umubano.

Yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu buri kwihuta cyane ku mugabane wa Afurika, kandi nka Zambia, rwateye intambwe igaragara mu mibereho myiza y’abaturage.”

Nk’ uko Igihe cyabitangaje Perezida Lungu kandi yanatumiye abandi bakuru b’ibihugu muri uku kwezi, nk’aho Perezida wa Madagascar, Rajaonarimam Pianina yasuye Zambia ku wa 7-8 Kamena naho Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo akaba ategerejwe kuwa 26-29 Kamena.

Perezida Lungu w’imyaka 60 ayobora Zambia guhera muri Mutarama 2015, akaba yaragiye ku buyobozi nyuma y’igihe ari Minisitiri w’Ubutabera akaza no kuba Minisitiri w’Ingabo.

Yasimbuye Michael Chilufya Sata witabye Imana ku wa 28 Ukwakira 2014 ari i Londres mu Bwongereza, aho yavurirwaga indwara itaratangajwe.

Perezida Kagame yaherukaga muri Zambia muri Gicurasi 2016 ubwo yitabiraga inama ngarukamwaka ya 51 y’abaguverineri ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, n’iya 42 y’abaguverineri b’Ikigega Gitsura Amajyambere ya Afurika, ADF, mu murwa mukuru Lusaka.

Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Lungu, yitabirwa n’abayobozi barimo Perezida Kagame, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Idriss Debby wa Tchad, yigaga ku ngufu n’ihindagurika ry’ibihe.

U Rwanda na Zambia bafitanye umubano mwiza, kuva ku wa 27 Werurwe 2015 ikigo cy’igihugu gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kikaba cyaratangije ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Lusaka, zikorwa na Boeing 737-800 Next Gen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa