skol
fortebet

ONU yaburiye Perezida Nkurunziza ushobora kuba ashaka manda ya kane

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru wa Umuryango w’ Abibumbye, Antonio Guterres yavuze ko adashyigikiye Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza ku cyifuzo cyo kwiyamamariza manda ya kane, avuga ko yagira ingaruka zikomeye ku mvururu zikomeje kwibasira iki gihugu.
Muri raporo ya Loni, Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bifitiye kopi, Guterres yanenze amagambo aheruka gutangazwa na Perezida Nkurunziza umaze imyaka 12 ku butegetsi, wagaragaje inyota yo kongera kwiyamamaza, binyuze mu kuvugurura Itegeko Nshinga. (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru wa Umuryango w’ Abibumbye, Antonio Guterres yavuze ko adashyigikiye Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza ku cyifuzo cyo kwiyamamariza manda ya kane, avuga ko yagira ingaruka zikomeye ku mvururu zikomeje kwibasira iki gihugu.

Muri raporo ya Loni, Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bifitiye kopi, Guterres yanenze amagambo aheruka gutangazwa na Perezida Nkurunziza umaze imyaka 12 ku butegetsi, wagaragaje inyota yo kongera kwiyamamaza, binyuze mu kuvugurura Itegeko Nshinga.

Nkurunziza yayoboye u Burundi kuva mu 2005 ariko nyuma y’imyaka icumi mu 2015 yiyamamariza manda ya gatatu aranatsinda. Kuwa 30 Ukuboza 2016 mu ijambo risoza umwaka yatangaje ko ashobora kongera kwiyamamaza mu 2020.

Iyi raporo Guterres yoherereje Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni,
kuwa Kane, igira iti “ Kuba Perezida agerageza gushaka manda ya kane kwa Perezida (Nkurunziza), bishobora kongera ubukana bw’imvururu ziri mu gihugu ndetse bigakoma mu nkokora ingamba zashyizweho zo gushaka umuti urambye kuri iki kibazo.”

Igaruka kandi ku buryo Leta y’u Burundi yateye utwatsi icyemezo cya Loni cyo kohereza ingabo zisaga 2000 kubungabunga amahoro.

NewVision itangaza ko Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Albert Shingiro yateye utwatsi iyo raporo avuga ko igamije gusebya Leta.

Yavuze ko Jamal Benomar, wahoze ari intumwa yihariye ya Loni wasabiwe na Leta gusimbuzwa ariwe wihishe inyuma yayo agamije kwihorera nyuma y’uko u Burundi busabye ko asimbuzwa.

Muri iki cyumweru, Leta y’u Burundi yongeye kwandikira Loni ibaruwa isaba ko yahabwa umusimbura wa Benomar.

Albert avuga ko yatunguwe no kubona Guterres avuga kuri Manda za Nkurunziza mu gihe hari abandi ba Perezida ba Afurika benshi biyamamaje manda nyinshi ariko ntihagire ikibavugwaho.

Yagize ati “Biratangaje cyane kubona Guterrres avuga kuri manda za Nkurunziza mu gihe abakuru b’ibihugu benshi ba Afurika n’ahandi bari kuyobora manda zabo za kane, gatanu, gatandatu na Karindwi ntacyo arabivugaho.”

Kuva muri Mata 2015, Perezida Nkurunziza yatangaza kwiyamamariza manda ya Gatatu akaza no kubona intsinzi, abantu basaga ibihumbi 387 bahunze imvururu ziri mu gihugu (iteganya ko uyu mwaka bazagera ku bihumbi 500 nkuko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR)). Igaragaza ko abasanga 200 baburiwe irengero bigizwemo uruhare n’Imbonerakure, abandi bafatwa ku ngufu, bakorerwa ihohoterwa, mu gihe abagera kuri 500 bishwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa