skol
fortebet

ONU yasabye Sudani y’Epfo gukemura Ibibazo Imbere y’Amatora

Yanditswe: Friday 25, Aug 2017

Sponsored Ad

Intumwa idasanzwe y’Ishirahamwe Mpuzamahanga ONU muri Sudani y’Epfo, Nicholas Haysom, yatangaje ko ari hamwe ingorane zugarije icyo gihugu zidashakiwe umuti imbere y’uko amatora ategekanijwe kuba umwaka utaha, igihugu gishobora kubamo umutekano mucye.
Ibyo Haysom yabivugiye mu nama y’umutekano ya ONU, kuri uyu wa kane, aho yavuze kandi ko icyo gihugu kirimo intambara mu duce dutandukanye cyo kimwe n’umutekano muke urangwa mu gihugu cyose.
Ni mu gihe mu kwezi kwa gatanu, Leta iyobowe na (...)

Sponsored Ad

Intumwa idasanzwe y’Ishirahamwe Mpuzamahanga ONU muri Sudani y’Epfo, Nicholas Haysom, yatangaje ko ari hamwe ingorane zugarije icyo gihugu zidashakiwe umuti imbere y’uko amatora ategekanijwe kuba umwaka utaha, igihugu gishobora kubamo umutekano mucye.

Ibyo Haysom yabivugiye mu nama y’umutekano ya ONU, kuri uyu wa kane, aho yavuze kandi ko icyo gihugu kirimo intambara mu duce dutandukanye cyo kimwe n’umutekano muke urangwa mu gihugu cyose.

Ni mu gihe mu kwezi kwa gatanu, Leta iyobowe na Prezida Salva Kiir, yari yatangaje ko itanze agahenge kandi ko igiye kurekura abafunzwe, nyamara ngo nta kintu na kimwe cyakozwe kandi ko abasirikare bakomeje kurwana mu karere ka Haut-Nil.

Haysom yatangaje ibyo gusubiza ibintu mu buryo byatangajwe na Leta ya Kiir ntabyakozwe ahubwo ko byabaye mu magambo gusa. Avuga ko ibibazo byugarije icyo gihugu bikomeza kuzamura amacakubiri mu baturage, ngo bishobora kuzatera umwuka mu gihe cy’amatora aza mu mwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa