skol
fortebet

Oprah wafashwe ku ngufu ku myaka 14 ashobora kuzahangana na Perezida Trump

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugore w’ umwirabura, umukinnyi w’ amafilime akana b’ umunyamakurukazi wavukiye mu muryango w’ abakene agafatwa ku ngufu agaterwa inda afite imyaka 14 y’ amavuko, ubu akaba ari icyamamarekazi cy’ umuherwe muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika Oprah Winfrey arahabwa amahirwe ko aramutse yiyamamarije kuyobora iki gihugu ashobora gutsinda Perezida Donald Trump.
Nk’ uko ibinyamakuru birimo BBC, CNN, na deadline byabitangaje Oprah ntabwo arerura ngo avuge niba aziyamamaza. Gusa hari ibimenyetso akora (...)

Sponsored Ad

Umugore w’ umwirabura, umukinnyi w’ amafilime akana b’ umunyamakurukazi wavukiye mu muryango w’ abakene agafatwa ku ngufu agaterwa inda afite imyaka 14 y’ amavuko, ubu akaba ari icyamamarekazi cy’ umuherwe muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika Oprah Winfrey arahabwa amahirwe ko aramutse yiyamamarije kuyobora iki gihugu ashobora gutsinda Perezida Donald Trump.

Nk’ uko ibinyamakuru birimo BBC, CNN, na deadline byabitangaje Oprah ntabwo arerura ngo avuge niba aziyamamaza. Gusa hari ibimenyetso akora bigaragaza ko yaba arimo kwitegura kuzahangana na Perezida Trump mu matora ya 2020.

Mu Ukwakira 2017 Oprah yabwiye televiziyo CBS ko atarimo gutegura kwiyamamaza, gusa inshuti ze za hafi ebyiri zatangaje ko ari mu myiteguro

Ku cyumweru ubwo hatangwaga ibihembo bya Golden Globes, umunyamakuru Oprah ukora ikiganiro kuri televiziyo yakiriye umutumirwa Seth Meyers amushishikariza kuziyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Mu mbwirwa ruhame za Oprah humvikanamo ko ari umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu, wanga ivangura ruhu, agashigikira ihame ry’ uburinganire.

Nk’ uko BBC yabitangaje mu muhango wo gutanga ibihembo bya golden globe, Oprah yavuze ko ukuri gutsinda imbaraga.

Yagize ati “Icyo nzi neza ni uko kuvugisha ukuri ari intwaro ikomeye twese dufite. Ukuri guhanganye n’ imbaraga ntabwo ari ubwa mbere byaba bibaye muri politiki ya Leta zunze z’ Amerika kandi bitanga umusaruro”

Oprah Winfrey mu bamushyigikiye harimo umuhanzi w’ icyamamare mu njyana ya Pop Lady Gaga ndetse n’ umukobwa wa Perezida Donald Trump witwa Ivanka Trump.

Ivanka Trump ku rubuga rwa Twitter Ise Donald Trump akunda gukoresha cyane yagize ati “Nijoro narebye muri #GoldenGlobes, imbwiraruhame ya Oprah, idushyiramo imbaraga idashishikariza. Reka twese dushyire hamwe abagabo n’ abagore tuvuge ngo igihe kirageze”

Lady Gaga kuri Twitter yagize ati “Oprah ku mwanya wa Perezida? Nzamuha ijwi”

Bill O’Reilly wahoze ari umunyamakuru yagize ati “Ni gute abanyapolitiki bakwibasira Oprah, intwari iharanira uburenganzira bw’ abagore, intwari y’ uburenganzira bwa muntu, ikiremwamuntu gikunzwe?

Oprah Winifrey yarerewe Nashville, Milwaukee na Mississippi magingo aya afite imyaka 63 y’ amavuko. Yafashwe ku ngufu aterwa inda afite imyaka 14 ntibyamushobokera kubona umwana. Arangije amashuri yagiye mu itangazamakuru aza no kuba umugore wa mbere watunze televiziyo.

Magingo aya ni umwe mu baherwe, fobes magazine ivuga ko atunze miliyari 2,8 z’ amadorali y’ Amerika.

Niyiyamamariza kuyobora Amerika azaba abaye umwirabura wa kabiri wiyamamarije kuyobora Amerika nyuma ya Barack Obama abe umwiraburakazi wa mbere ubikoze.

Muri Werurwe 2017, Kaminuza ya Quinnipiac yahaye Opray Winfrey amahirwe angana na 52% yo guhabwa akazi mu gihe Donald Trump yamuhaye 41%.

Ku mbaraga z’ ifaranga Donald Trump arusha Oprah kuko muri 2017 yarangiye atunze miliyari 3,1 z’ amadorali mu gihe Oprah yari atunze miliyari 2,8.

Ibitekerezo

  • uyu mugore arashoboye nanjye ndamushyigikiye aziyamamaze. igihe kirageze ngo amerika iyoborwe n’ umugore kuko natwe trabashije

    Nabanjye kugira ngo ni Oprah wari umugore wa nyakwigendera Katauti, uyu mugore nubwo ntasanzwe muzi nakomereze aho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa