skol
fortebet

Papa Francis yanze kwakira Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga wa US

Yanditswe: Thursday 01, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Vatican yanze kwakira Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Mike Pompeo mu nama yifuzaga kugirana na Papa Francis.

Sponsored Ad

Ubutegetsi bwa Vatican kwa Papa buvuga ko ’nyirubutungane’ atakira abanyapolitiki mu bihe by’amatora.

Ibi byiyongereye ku byo Bwana Pompeo aheruka kuvuga ku Bushinwa na Kiliziya Gatolika.

Vatican yari yashinje Bwana Pompeo gushaka gukoresha ibyo mu kwigarurira abantu mu matora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe mu kwa 11.

Mu nyandiko yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi, Bwana Pompeo yavuze ko Kiliziya Gatolika iri gushyira mu kaga "ububasha bwayo" mu kumvikana n’Ubushinwa uko hashyirwaho Abasenyeri.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Abagatolika mu Bushinwa bahohoterwa kubera kumvira Papa aho kumvira abakuriye umuryango Gatolika w’Ubushinwa.

Gusa iruhande rw’ibi, mu 2018 Vatican yumvikanye n’Ubushinwa ibegurira ubushobozi bwo kwishyiriraho Abasenyeri.

Icyo gihe, Papa Francis yavuze ko yizeye ko ibi "bizatuma ibikomere by’amateka bikira" kandi bikunga ubumwe bw’Abagatolika mu Bushinwa.

Biteganyijwe ko aya masezerano avugururwa mu kwezi gutaha, mu gihe hari Abagatolika bamwe batayashyigikiye, harimo n’abo muri Amerika.

Mu ijambo rye ejo ku wa gatatu ari i Roma, Bwana Pompeo yahamagariye Vatican kurengera ubwisanzure bw’amadini mu Bushinwa, ko "nta hantu ubwisanzure bw’amadini bubangamiwe nko mu Bushinwa."

Abadipolomate bakuru ba Vatican, Umunyamabanga wa Leta Kardinali Pietro Parolin na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Arkepiskopi Paul Gallagher, bavuze ko Papa Francis atazakira Bwana Pompeo.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Kardinali Pietro avuga ati: "Papa yamaze gusobanura neza ko atakira abanyapolitiki mu bihe by’amatora.

Kardinali Pietro avuga kandi ko bishoboka ko ibyatangajwe na Bwana Pompeo bishobora kuba bigamije gushishikariza Abagatolika gushyigikira Bwana Trump mu matora yo mu kwa 11.

Ati: "Bamwe ni uko babisobanuye - ko ibyo yavuze byari bigambiriye cyane politiki yo mu gihugu cye. Nta kimenyetso mbifitiye ariko nta gushidikanya ko ubu ari bumwe mu buryo bigaragara."

Yongeyeho ko ibyo Vatican ikorana n’Ubushinwa ntacyo birebaho Amerika.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa