skol
fortebet

Perezida Barrow agiye kuvuguruza imigambi ya Yahya Jammeh

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Gambia, Adama Barrow, yatangaje ko igihugu cye kigiye guhindura umugambi wo kwikura mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ndetse kikanasubira mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.
Ibi bitangajwe nyuma y’ aho Minisitiri w’ Ubutabera w’ iki gihugu atangaje ko Itegeko Nshinga ry’ iki gihugu rigiye kuvugururwa hagahindurwa amategeko yatowe ku butegetsi bwa Yahya Jammeh arimo abangamira ubwisanzure bw’ itangamakuru.
Ubutegetsi bwa Yahya Jammeh (...)

Ubutegetsi bwa Yahya Jammeh bwari bwabwiye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU, ko Gambia igiye kwikura muri ICC, kikaba ari igihugu cyabitangaje nyuma y’u Burundi na Afurika y’Epfo.

Mu biganiro Perezida Barrow yagiranye n’abadipolomate muri Gambia, yavuze ko icyo gihugu kigomba kwiyunga n’ibindi mu miryango mpuzamahanga kandi kikubahiriza amasezerano ayigenga, kuko ari abafatanyabikorwa gikeneye.

Yagize ati “Nituba twenyine bizatugora guteza imbere iki gihugu, turashishikariza buri wese, yaba Umuryango w’Abibumbye, uw’Afurika yunze Ubumwe, Ubumwe bw’u Burayi n’abandi kuza gufasha iyi demokarasi ikiri ntoya.”

Yakomeje avuga ko hakenewe impinduka zigomba kugirwamo uruhare n’inzego zose yaba iza Guverinoma, ubutabera, umutekano n’abakozi ba leta, kuko izo nzego zose zahumanye.

Perezida Barrow yavuze ko izo mpinduka zikeneye ubufasha bwa buri wese, buri gihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga kugirango Gambia ibashe gutera imbere.

Yavuze ko Gambia yanyuze mu bihe bikomeye bya politiki mu mezi abiri ashize ariko abaturage bagatanga umusanzu wabo w’agaciro gakomeye.

Ati “Amatora yari intambara ishingiye ku guharanira demokarasi igomba kubahwa uko biri kose.”

Yashimiye cyane Ambasade ya Gambia muri Senegal n’icyo gihugu muri rusange kuba baramwakiriye mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa