skol
fortebet

Perezida Barrow yarahiriye kuyobora Gambia, umuhango witabiriwe n’ isinzi ry’ abantu

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Gambia Adama Barrow yarahiriye kuyobora iki gihugu, avuga ko agiye kugiteza imbere mu nzego zitandukanye.
Umuhango w’ irahira rya Perezida Barrow, ryabereye kuri Sitade y’ igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 wahuriranye n’ umunsi iki gihugu kizihirizaho umunsi mukuru w’ ubwigenge cyabonye mu 1965.
Muri uyu muhango witabiriwe ku bwinshi Perezida Barrow yavuze ko Abanya Gambia bakwiye gukorera hamwe bagateza imbere igihugu cyabo.
Mu nzego yavuze ko agiye (...)

Mu nzego yavuze ko agiye guteza imbere harimo ubuvuzi, ubutabera n’ itangazamakuru.

Ni mugihe imiryango mpuzamahanga itahwemye gushinja Perezida w’ iki gihugu ucyuye igihe Yahya Jammeh gufunga no gukorera iyicarubozo abo batavugarumwe no kubangamira ubwisanzure bw’ itangazamakuru.

Perezida Barrow yavuze ko abafunzwe bataragezwa imbere y’ ubutabera bose bagiye kubarekura. Yavuze kandi ko agiye guteza imbere ishoramari rishingiye ku ikoranabunga.

Ubukungu bw’ iki gihugu ahanini bushingiye ku bukerarugendo n’ ubuhinzi bw’ ubunyobwa. Gusa bitewe n’ ibibazo bya politiki iki gihugu kimazemo iminsi abakerarugendo bari baragabanyutse.

Perezida Barrow yatsinze Perezida ucyuye igihe Yahya Jammeh mu matora y’ umukuru w’ igihugu yabaye tariki 1 Ukuboza umwaka ushize wa 2016. Jammeh watsinzwe yabanje kwanga kurekura ubutegetsi bituma igihugu kijya mu mvururu za politiki.

Izi mvuru nizo zari zatumye Perezida Barrow arahirira muri Ambasade ya Gambia iri muri Senegal.

Imiryango mpuzamahanga ibona ubutegetsi bwa Perezida Barrow nk’ ubuje kuzahura iki gihugu cyari cyarabaswe n’ ubutegetsi iyi miryango ivuga ko butagenderaga ku mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa